Mahoko: abatanga imisoro barasaba koroherezwa ingendo

Mahoko: abatanga imisoro barasaba koroherezwa ingendonyuma yo kubona ishami rya Banki ya Kigali, BK mahoko, abatanga imisoro ya Rwanda

Revenue authorty bakorera muri Centre Mahoko bavuga ko byaboroheye kuyishyura bifashishije iryo shami, ariko bakaba basaba ko ubuyobozi bwaborohereza

ingendo bakora bajya gutanga impapuro bishyuriyeho, aho gutega bazijyana mu mujyi wa Gisenyi, ahubwo bakegerezwa ishami rya RRA.

 

Centre ya Mahoko iherereye mu murenge wa Kanama, akarere ka Rubavu, kujya mu

mujyi wa Gisenyi bisaba amafaranga 300frw, abaturage bakorera mu isoko rya

Mahoko hamwe n’iyi centre bavuga ko bishimiye kubona iri shami kuko ribafasha

kuzigama no gufata inguzanyo, ndetse bituma  habaho ivugururwa no kongera imirimo.

 

Ubwo twavuganaga na Mugiraneza Juvenal umuyobozi wa BK Mahoko avuga ko

bagabanyirije ingendo abaturage bishyura imisoro n’abishyura amafaranga

y’ishuri, ikindi ngo abacuruzi ntibararana amafaranga nkuko byahoze.

 

Akavuga ko kwegera abaturage bituma ibikorwa by’amajyambere byiyongera

 

 

 

Share Button
Leave A Comment