Muhanga: Abambuye za microfinance barasabwa kudatuza batarishyura kuko ubuyobozi butazabarebera gusa

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko butazarebera na busa abambuye ibigo by’imari iciriritse (microfionance) byafunze kubera igihombo mu myaka yashize kuko bagiye guhagurukirwa.

Ubu buyobozi buratangaza ko nubwo hashize igihe kitari gito butibagiwe abambuye ibigo kuko igihombo cyabyo cyagize ingaruka ku babiganaga, hari abantu batari bake imari yabo yagiye ihaburira kuko hataraboneka amafaranga yo kubishyura.

Iki kibazo kandi kugeza ubu kiri no muri Banki nkuru y’igihugu kuko ariyo irebera amabanki n’ibigo by’imari byose mu gihugu.

Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe amakoperative Harelimana Jean Bosco atangaza ko kugirango izi microfinance zihombe ngo byatewe n’abo kuri iki gihe bita ba bihemu bagiye bambura amabanki.

Ati: “hari abantu bakaga inguzanyo bagaterera agati mu ryinyo ntibishyure, hari n’abandi bishyuraga bagera hagati bakarekera, abo bose rero nibo dushaka kugeraho ngo bishyure”

Harelimana akomeza avuga ko abambuye mu kigo kimwe aribo usanga bagiye bambura no mu bindi kuburyo babona hari abagize akamenyero kwambura ibigo n’amabanki.

Kuri ubu i Muhanga bimwe mu bigo by’imari iciriritse byahombye hakaba harimo ikitwaga Ongera, Gisubizo n’ibindi.

Aha Harelimana avuga ko bagiye gukora kuburyo abambuye ibi bigo bishyuzwe vuba. Bakaba barashyizeho gahunda yo kujya  mirenge bashaka aba bantu kuko baba bafite urutonde rwabo.

Bamwe bakaba bibaza uwo umuntu yakwishyura mu gihe yambuye ibi bigo kuko ntawubihagariye uhari nyamara banki y’igihugu yafunguje konti muri banki y’abaturage aho ushaka kwishyura agomba kwisyurira.

abakoreraga muri ibi bigo bagiye basigarwamo amafaranga bagombaga kwishyura ntibararangiza kwishyurwa kuko bari bishyuwe 50% by’amafaranga bari bahafite. Indi 50% isigaye ngo bazayishyurwa aba bantu bambuye nibaramuka bishyuye imyenda bambuye ibi bigo.

 

 

Share Button
Leave A Comment