Muhanga: Abaturage barasaba leta ko yaha ingororano za sacco

Muhanga: Abaturage barasaba leta ko yaha ingororano za sacco

Nyuma yo gutezwa imbere n’imirenge sacco, abatuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo barasaba leta ko iyi gahunda ya sacco yahabwa igihembo kuko yabakuye habi.

Ibi abaturage bakaba babitangaje ubwo batahaga inyubako y’umurenge sacco Ingeri Cyeza bamaze kwiyuzuriza. Iyi Nyubako ikaba yarabatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 23 zirenga.

Mukasine Dative ni umwe mu babitsa muri iyi sacco, avuga ko kugeza ubu iterambere afite arikesha uyu murenge sacco Ingeri wabashije kumuha inguzanyo.

Mu buhamya bwe Mukasine avuga ko ari ubwambere yari yatse inguzanyo muri banki kuko yumvaga amabanki atari ibintu bye.

Ati : « numvaga amabanki ari iby’abaherwe n’abakozi ba leta, twe ntaho duhuriye nayo ariko kubera sacco nshobora no gukandagira mu mabanki manini. Ahubwo sacco ikwiye ingororano leta ibyibuke ».

Uyu mugore kuri we avuga ko sacco ariyo yabashije kumukura mu bukene bukabije bwatumaga atanabona uko aca nyakatsi yo mu buriri, aho atashoboraga kubona n’ubushobozi bwo kugura matera ariko ubu ngo kuyiraramo kuri we n’umuryango ntibikiri inzozi.

Uyu mugore kandi ngo kuri ubu afite ubworozi bw’amatungo magufi avuga ko bumufasha mu myigire y’abana be no mu kwikenuza mu rugo iwe.

Habimana Emmanuel ni umwe mu batejwe imbere na sacco kuko nawe bwa mbere yahawe inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 200, akayikoresha neza kuburyo avuga ko yamufashije kuva mu nzu ya nyakatsi yabagamo akimukira mu nzu yubatse ku mududugu y’amabati.

Kuri ubu iyi sacco ifite abanyamurwango hafi ibihumbi bitanu. Ikaba ibitse amafaranga y’ubwizigame bw’abaturage arenga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne yasabye SACCO Ingeri ko yakoresha ingufu ifite ikongera abanyamuryango bayo cyane ko muri uyu murenge iki ricyo kigo cy’imari gihari, bivuga ko abandi baturage basigaye bashobora kuba badafite aho babitsa  mu mabanki.

 

Share Button
Leave A Comment