Muhanga: BK yabonye inyubako yayo nyuma y’imyaka 20 ikorera mu bukode

Muhanga: BK yabonye inyubako yayo nyuma y’imyaka 20 ikorera mu bukode Ku wa mbere tariki ya 18/02/2013 nibwo banki ya Kigali ishami rya Muhanga yatangiye gukorera mu nyubako yayo nshya nyuma y’imyaka 20 ikorera mu nzu bakodeshaga.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shami rya Muhanga Gashema Benjamin, ngo nubwo iyi nzu batangiye kuyikoreramo ngo ntibarayitaha ku mugaragaro kuko ngo bazagira igihe cyo kuyitaha.

Iyi nyubako ikaba ari inyubako igezweho batangiye gukoreramo kuko iyo bakoreragamo ubusanzwe yari nto cyane ugereranije n’abakiriya bari bafite kandi ikaba yanengwaga n’abakiriya bayo kimwe n’ubuyobozi bw’aka karere kubera ko yakoreraga mu nyubako itagezweho.

Gashema avuga ko muri iyi nyubako nta kibazo cy’ubuto bw’aho bakorera bazongera kugira kyuko ngo ababagana bazajya bakirwa bisanzuye mu gihe aho bakoreraga hari n’ubwo baburaga aho bicara.

Avuga ko bagiye kurushaho kunoza serivisi batanga kuko ngo noneho ntacyo babuze ngo batange serivise zinogeye buri wese.

Akomeza avuga ko bamaze no kugera ku bikorwa by’ikoranabuhanga bibafasha gutanga serivisi nziza kuko ngo kugeza ubu basigaye bafite ibyuma bifasha abakiliya kubitsa amafaranga batarize bajya kuri gishe mu gihe ibyari bikunze kuboneka ari ibiyabikura gusa; ibi ngo bikaba bizagabizacya burundu ikibazo cy’abatondo umurongo bategereje guhabwa serivisi.

Iyi nyubako nshya igizwe n’amagorofa ane ikaba inafite parikingi iri munsi y’andi mazu muri kave.

Iyi nyubako kandi siko izakorerwamo yose n’iyi banki kuko yo izakorera muri ebyiri zo hasi izindi zisigaye zikazakorerwamo n’ababyifuza kuzikodesha.

 

 

Share Button
Leave A Comment