Ngoma:Gukora ingendo nshuri biri mu byatumye imirenge SACCO itera imbere vuba

Ngoma:Gukora ingendo nshuri biri mu byatumye imirenge SACCO itera imbere vuba

 

Murugendoshuri abakozi bo mu murenge SACCO wa Karangazi ho mu karere ka Nyagatare, bagiriye mu karere ka Ngoma, umurenge SACCO wa Kazo  impande zombi zatangaje ko kuba batera imbere ari uko bagenda bigira kubandi bafite icyo  babarusha.

Umurenge SACCO wa Kazo wakoreweho urugendo shuri  wiyujurije inzu yo gukoreramo y’icyitegererezo muri aka karere ndetse ifite  n’ibikoresho bigezweho.

Nkuko bitangazwa n’abakozi bo kuri uyu murenge ngo ibyo bagenda bageraho byiza bituma nabo baza kubigiraho, babikesha urugendo shuri bakoreye mu ntara y’ amajyepfo muri umwe mu mirenge SACCO yaho byatumye batera imbere.

Nkurunziza Aimable, Perezida w’inama y’ubutegetsi muri SACCO  ya Kazo yatangaje ko  kuba baje kubakoreraho urugendo shuri kubyiza bagezeho byatumye nabo bagira ibyo bungukiramo kuko basangiye ubuzima ku mikorere ya za SACCO zombi.

 

Yagize ati” Natwe nubwo hari aho twageze mu gutera imbere , hari byinshi natwe dusanze bafite bizadufasha. Hari nka za gishe (guchet) mobile zifasha kwegereza abanyamuryango service ndetse no gutanga inguzanyo y’ingoboka.”

Itsinda ryaturutse I Karangazi naryo ryavuze ko urugendo rwabo rubasigiye byinshi bizatuma bateza imbere umurenge SACCO wabo.

Murenzi Jopfry waje uyoboye delegation y’abantu 14 baje murugendoshuri yavuze ko icyo bungutse ari  uko ibanga umurenge SACCO wa Kazo ukoresha ari uko ukorana hafi na hafi n’ubuyobozi bwite bwa leta buri munsi.

Yagize ati” Ibikorwa birimo n’inyubako bifitiye igezweho biragaragara ko byose babikesha gukorana hafi na hafi n’ubuyobozi bwite bwa leta ndetse n’abanyamuryango kubera service nziza babaha bigatuma  bagira imyumvire imwe mu mikorere.”

Umurenge SACCO wa  Kazo wasuwe ufite akarusho ko wubatse inzu nziza mugihe gito cy’amezi atatu ,ukaba wararangiye utwaye miliyoni 27 zavuye mu misanzu y’abanyamuryango.

Umurenge SACCO  wa Karangazi ukaba ukiri kubaka inyubako yawo ari nabyo biri mubyatumye ikora uru rugendo shuri mu murenge wa  Kazo.

 

 

Share Button
Leave A Comment