RUSIZI: ABAMBUYE IBIGO BY’IMARI IMITUNGO YABO IZAFATIRWA

ABAMBUYE IBIGOAbahagarariye ibigo by’imari iciriritse bafatanyije n’abayobozi b’imirenge yo mu karere ka Rusizi, bahawe igihe cy’ukwezi kumwe kugirango babe barangije kwishyuza amafaranga asaga miliyoni mirongo icyenda n’enye yagiye atangwa mu nguzanyo ntiyishyurwe. Uyu mwanzuro wafashwe mu nama yahuje ubuyobizi bw’akarere ka Rusizi n’abahagarariye ibigo by’imari ndetse n’abahagarariye amabanki bose bakorera mu karere ka Rusizi. Abayobozi mu mirenge bakaba batangaje ko bizaborohera kuko bashyikirijwe urutonde rwa ba bihemu n’aho bakomoka ibi bikazabafasha gukurikirana imitungo yabo igafatirwa.

Amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni mirongo icyenda n’enye niyo yagaragajwe ko yambuwe ibigo by’imari iciriritse mu karere ka Rusizi muri raporo yanyuma yo mu kwezi kw’ukwakira 2012 , ibi ngo bikaba ari bimwe mu byagiye bihombya ibi bigo , bimwe bikanabiviramo gufunga imiryango , byatumye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi butanga igihe cy’ukwezi kumwe ngo aya mafaranga agaruzwe ku bufatanye bw’abahagarariye ibi bigo by’imari ndetse n’abayobozi b’imirenge nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Habyarimana Marcel.

Mme Mukamana Esperance na Mme Ingabire Nadine Michelle ni bamwe mu banyamabanganshingwabikorwa b’imirenge ngo kuba muri iyi nama bagaragarijwe urutonde rw’abambuye ibigo by’imari ndetse n’imyirondopro yabo ngo basanga bizabafasha kugera kuri iyi ntego yo kuba barangije kwishyuza muri iki gihe cy’ukwezi bahawe , ikindi kandi ngo ni n’igihe cyiza kuko imyaka igiye kwera bakazabona ibyo bafatira ku bazananirwa kwishyura.

Mu rwego rwo kurwanya imikorere mibi mu bigo by’imari aribyo bivamo kwamburwa ndetse no kunyereza imitungo kwa bamwe mu bakozi, ngo ubu hafashwe ingamba z’igenzura rihoraho kenshi na kenshi kandi iryo genzura rikaba ritunguranye nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu yabitangaje

Muri iyi nama kandi hanagarutswe kuri Gahunda yahangumurimo mu cyiciro cya 2 ahagaragajwe imishinga itarabonye inguzanyo kubera impamvu zitandukanye ariko ahanini zashingiye ku ngwate zikunze kugaragazwa zifite agaciro kari hasi cyane y’inguzanyo bene zo basaba. Hanagarutswe kandi kuri gahunda yo gutera inkunga ikigega Agaciro Dev. Fund abayobozi b’imirenge n’abahagarariye ibigo by’imari n’amakoperative kongera gukanguka bagashyira mu bikorwa ibyo bagiye biyemeza ku bushake bwabo. Inama nk’iyi yahuje ubuyobozi bw’akarere, abahagarariye ibigo by’Imari n’amabanki .

 

 

 

Share Button
Leave A Comment