RUSIZI: Ikibazo cy’ubukene bwugarije abagore n’urubyiruko ngo kigiye kuvugutirwa umuti binyuze munguzanyo

RUSIZI: Ikibazo cy’ubukene bwugarije abagore n’urubyiruko ngo kigiye kuvugutirwa umuti binyuze munguzanyoMu rwego rwo guteza imbere abagore n’urubyiruko, babavana mungoyi y’ubukene, mu murenge wa Kamembe harabera amahugurwa yateguwe na MIGEPROF  agamije gukangurira ibyo byiciro byombi uburyo bwo kumenya gushaka amafaranga  aho urwo rwego rukangurira ibigo by’imari biciriritse gushishikariza abagore kwitabira no kumenya gukorana n’ibigo by’imari biciriritse bafata inguzanyo  kuko aribwo buryo bwatuma batera imbere.  Mu mahugurwa yahuje intumwa za Migeprof  n’abahagarariye abagore n’urubyiruko mu mirenge ndetse n’abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse

Zimwe munama abagore n’urubyiruko bagiriwe kugirango bivane mu murongo w’ubukene ni uburyo bwo kwibumbira hamwe mumakoperative  kugirango bajye babasha kubona inguzanyo bidatinze,  gusa ngo akarusho ni uko abemera gukorana n’ibigo by’ imari bagamije kwivana ahabi ngo bazajya bishingirwa mirongo itandatu kw’ijana na migeprof ifatanyije na BDF ndetse ngo nabishyuye neza bakurirweho cumi natanu kw’ijana y’iguzanyo bafashe.

Gozague Joseph Ngendahimana  yatangaje ko ibigo by’imari bifite inshingano zo kwigisha abagore n’urubyiruko kumeya gukorana nabo  batinyuka gufata inguzanyo kuko aribwo buryo bwatuma bihuta mu iterambere, ikindi kandi ngo abagore n’urubyiruko bagiye guhabwa amahirwe azakomeza kuborohereza  mu rwego rwo kugirango babashe gutera imbere muburyo bwihuse, aha akaba yasabye ibigo bya za SACCO kuba urufunguzo rw’ iterambere ry’abagore n’urubyiruko kuko aribyo bigo by’ imari biciriritse abaturage bisangamo kandi bibigereye akaba ari muri urwo rwego basabwa gukomeza gusobanurira  abagore akamaro ko gufata inguzanyo,  gusa nanone yasabye abagore n’urubyiruko kujya bamenya kwizigamira kuko bizabafasha kubagoboka mugihe runaka

Ntawuruhunga Richard  kimwe na  Uzamukunda Veneranda batangaza ko aya ari amahirwe babonye yatuma bakangukira gukorana n’ibigo by’imari ariko ngo barasaba ibyo bigo kujya baborohereza mu gutanga izo nguzanyo kuko ngo kuzibona bitaborohera nagato

 

 

Share Button
Leave A Comment