Rwanda : Barasabwa gukorana n’ amabanki bagifite agatege.

Barasabwa  gukorana n’ amabanki

Abakiri bato barasabwa gukorana n’amabanki bagifite agatege nk’uko babisabwa na Kayiranga Gaston, umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu murenge wa Shyorongi ho mu karere ka Rulindo.

Kayiranga avuga ko urubyiruko rwagombye kwegera amabanki bagafata inguzanyo  mu rwego rwo gushaka icyo bakora cyabateza imbere .

Avuga  kandi ko ngo umuntu akora cyane mu gihe aba akiri muto,ngo kuko iyo amaze gusaza nta mbaraga zo gukora zihagije aba agifite.

Akaba asanga rero urubyiruko rugomba gutinyuka rukegera amabanki,kandi ngo icyoroshye ni ukwishyira hamwe ,bakabona gusaba inguzanyo,kandi bakayikoresha icyo baba bayisabiye.

Yagize ati”urubyiruko rugomba gutinyuka rukagana amabanke hamwe n’ibigo by’imari biciriritse kuko ni byo bizatuma batera imbere,rukava mu bindi bikorwa bitabafitiye umumaro,rukareba imbere .Abakiri bato bagomba gukora mu gihe bagifita imbaraga niyo.”

At”ni nayo mpanvu duhora tubakangurira gukora cyane kugira ngo bizigamire no mu zabukuru igihe bazaba batagifite imbaraga bazabashe kubaho neza.”

Urubyiruko kandi  rusabwa kwibumbira mu mashyirahamwe cyangwa se amakoperative , ngo kuko ni bwo amabanki arushaho kubagirira icyizere.Mu gihe cyo gusaba inguzanyo ikibazo cy’ingwate ntikibe inzitizi kuri bo.

Bamwe mu rubyiruko bo mu murenge wa Shyorongi kandi banavuga ko kwibumbira mu mashyirahamwe bitanga ikizere cy’uko hari byinshi bizagerwaho.Gusa ngo basanga mu gihe cyo guhabwa inguzanyo,ibigo by’imari cyangwa se amabanki bitagombye kujya bibagora .

Umurerwa Marie console utuye mu murenge wa Shyorongi avuga ko urubyiruko rwo mu murenge atuyemo rukunda gukora ariko ngo kubona inguzanyo bikaba ikibazo.

Yagize ati”Ubona rwose urubyiruko rwo mu murenge wa Shyorongi rufite inyota yo gukora nk’uko n’abayobozi bahora babidukangurira.Ariko inzitizi ihari ni ikintu cyitwa ingwate.Tukaba twunva bagombye kubyoroshya ,kugira ngo twese tubashe kubona amafranga yo gukora.

Ngurinzira Theresphore  Ati”twese nta wudashaka gukora kuko turacyari bato ,dukeneye gukora ku ifaranga kandi tuzabigeraho .Ahubwo ubuyobozi budufashije ku kijyanye no kubona amafranga ya banki byarushaho kugenda neza.”

Urubyiruko rwo mu murenge wa Shyorongi rukaba ruvuga ko hari byinshi bagezeho ,ngo bakaba babikesha kuba baribumbiye hamwe.

 

 

Share Button
Leave A Comment