Abaturage ba Bugesera barasabwa kwitabira gukorana na Sacco kugirango babashe gutera imbere

Abaturage ba Bugesera barasabwa kwitabira gukorana na Sacco kugirango babashe gutera imbere

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rukundo Julius ashishikariza abaturage gukorana na sacco

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burakangurira abaturage bose kugana ibigo by’imari Umurenge Sacco bagakorana na byo neza kugira ngo babashe gutera imbere.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rukundo Julius yabwiye abo baturage ko badashobora gutera imbere mu bijyanye n’ubukungu bategereye ibigo by’imari nk’umurenge Sacco ngo bibahe inguzanyo yo kongera ibikorwa bakora.

Ati “ nimurebere kuri bagenzi banyu babashije gutinyuka bagakorana n’ibyo bigo ukuntu babashije kwiteza imbere none imibereho yahoo ikaba yarazamutse ubu nabo bakaba basigaye batanga akazi”.

Yabwiye abo baturage ko bagomba gutinyuka hanyuma bagahera ku nguzanyo nto nyuma bakagenda bagura umushinga wabo bakurikije uko amafaranga agenda aboneka.

“ ndabasaba ko bagomba gukoresha amafaranga icyo bayakiye, kuko iyo ukoresheje amafaranga icyo utayakiye akenshi arahomba”.

Uyu muyobozi kandi akaba yarakanguriye abaturage kwizigamira amafaranga aturuka mu musaruro no mu bikorwa byabo by’ubucuruzi.

Kuradusenge Jean ni umuturage wo mu murenge wa Kamabuye, avuga ko yabashije kugana umurenge SACCO maze abasha gutera intambwe ishimishije avugurura inzu ye, agura n’igare akaba anishyurira umuryango ubwisungane mu kwivuza.

“Nahoze ntuye mu nzu y’ibyondo, none ubu nayishyizeho sima, nahereye ku bihumbi 20 none ubu ngeze ku bihumbi 200, muntu utaragana umurenge SACCO urimo kwikereza mu iterambere.”

Mukashyaka akaba ahamagarira buri wese ugiseta ibirenge kuyoboka ibigo by’imari no gutinyuka inguzanyo.

Nyiramavugo Julliene avuga ko atari yagana n’ikigo kimari ngo atangire gukorana nacyo, ngo ariko nyuma yo kubona iterambere abagannye ibyo bigo iterambere bagezeho nawe afashe icyemezo cyo kujya gukorana nabyo.

Gahunda yo gushinga ibigo by’imari mu mirenge, yatangiye nyuma y’uko Leta ibonye ko abaturage bakuze nibuze 21% gusa aribo bakoranaga n’ibigo by’imari. Bifite inshingano yo gukorana n’abaturage bigatuma imibereho yabo mu bikungu izamuka.

 

Share Button
Leave A Comment