Abaturage ba Munyiginya biyujurije SACCO kuri miliyoni 17

Abaturage ba Munyiginya biyujurije SACCO kuri miliyoni 172Abaturage bo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana batashye inyubako ya koperative yabo yo kuzigama no kugurizanya bise My SACCO ifite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nyubako yatashywe ubwo mu karere ka Rwamagana hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku mpera z’icyumweru gishize ngo abaturage bayigezeho nyuma yo kumva gahunda za leta y’u Rwanda zirimo kubashishikariza kwishakamo ibisubizo kandi ngo bagasanga koko bafite amafaranga bashobora kubika iwabo hafi kandi n’igihe bakeneye inguzanyo bakazibona hafi mu bwizigame bwabo.

Mukahigiro Regina yatubwiye ko abaturage benshi muri Munyiginya bamaze guhabwa inguzanyo bagakora imishinga yabo. Ngo n’ubwo we atarahabwa inguzanyo yasabye, yumva ari igikorwa cyiza kuba mu murenge wabo batuyemo bashobora kubona aho babika amafaranga yabo mu mutekano kandi bakanahaherwa inguzanyo igihe bazikeneye ku nyungu yumvikanyweho n’abanyamuryango bose basanzwe ari abaturanyi be.

Semahoro Guy uyobora umurenge wa Munyiginya yavuze ko abatuye Munyiginya batari bafite aho babitsa amafaranga yabo hafi kandi ngo hari isoko, bikaba byabangamiraga abacuruzi n’abbaturage kubona aho babitsa cyangwa babikuriza amafaranga yabo igihe bitabiriye isoko rya Ntunga begeranye.

Emanzi Emmy uyobora My SACCO atangaza ko ubu iyo koperative ifiye abanyamuryango ibihumbi 3 na 740 bakaba bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 n’ibihumbi 996. Muri aya mafaranga ngo abanyamuryango badafite igishoro bamaze guhabwamo inguzanyo zingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 135, bakaba barungukiye koperative miliyoni 15 n’ibihumbi 22 n’amafaranga 945.

Uyu muyobozi wa My SACCO avuga ko abaturage bamaze kugurizwa bashoye izo nguzanyo mu mishanga inyuranye, harimo miliyoni 28 bashoye mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, miliyoni 10 mu bwubatsi bw’amazu yabo na miliyoni 76 mu bucuruzi n’andi mafaranga bakoresheje mu kwikenura no kurihira abana amashuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyiginya nawe yemeza ko abaturage ba Munyiginya bagejeje ku myaka y’ubukure bamaze kwitabira gukorana n’icyo kigo cy’imari cyabo ku gipimo cya 54%, ariko ngo ubwo bamaze kugira inyubako yabo hafi abandi bari bagitseta ibirenge bagiye kubona ko hari serivisi zabegerejwe kandi ngo abayobozi bazakomeza kubashishikaza no kubereka ko bagenzi babo bafite serivisi z’imari hafi yabo.

Share Button
Leave A Comment