Banki zikorera mu karere ka Gicumbi zigiye kuvugurura imikoranire na Hanga Umurimo

Banki zikorera mu karere ka Gicumbi zigiye kuvugurura imikoranire na Hanga UmurimoMu rwego rwo kureba uko abibumbiye muri HANGA UMURIMO mu Karere ka Gicumbi barushaho kugira imikoranire myiza n’ amabanki kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Werurwe 2013 mu cyumba cy’ Inama cy’ Akarere ka Gicumbi habereye inama yahuzaga ba Rwiyemezamirimo bagize Hanga Umurimo ndetse n’ abayobozi b’ amabanki akorera muri aka karere biga kuvugurura imikoranire hagati yabo.

Uhagarariye hanga umurimo muri MINECOFIN, Albert  Bizimana yatangarije ba Hanga Umurimo ko imishinga yatoranyijwe mu mishinga mirongo 50 hatoranyijwe imishinga 20.

Hagaragajwe kandi inzitizi zibangamira aba bibumbiye muri HANGA UMURIMO byanatumaga habaho imikoranire yo ku rwego rwo hasi hagati ya ba Rwiyemezamirimo n’ amabanki akorera mu karere ka Gicumbi.

KABAHIZI Jean Jacques ukuriye hanga umurimo mu karere ka Gicumbi ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo yagaragaje ko  imbogamizi ikomeye ari itinda ry’ imishinga. Imishinga  yasabwe ba rwiyemezamirimo irimo ingeri eshatu: iy’ amata, ibihumyo n’ ingano.

Hifujwe kandi ko imishinga mishya y’ ubutaha yazatoranywa n’ amabanki yose yo mu karere ka Gicumbi ari hamwe na Hanga Umurimo ikemezwa hatabaye gutesha umwanya rwiyemezamirimo kandi hakanabaho ubufatanye cyane hagati y’ izi mpande zombi ndetse n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi buhari dore ko abayobozi b’ amabanki bivugiye ko inzego z’ubuyobozi bw’ akarere bugira ingufu cyane kuruta iz’ amabanki.

Gusa abayobozi b’ amabanki basezeranyije abo muri HANGA UMURIMO ko hagiye kubaho impinduka ziganisha ku mikoranire myiza dore ko amabanki yagiye atungwa agatoki mu kugora ba rwiyemezamirimo.

Zimwe mu nzitizi zagarutsweho ni ubwumvane hagati y’ abo muri HANGA UMURIMO n’abayobozi b’amabanki kimwe no gusaba inguzanyo hakoreshejwe amakoperative ya baringa hagamijwe kwibonera inguzanyo ku giti cy’ umuntu.

Banki zikorera mu karere ka Gicumbi zigiye kuvugurura imikoranire na Hanga Umurimo

Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bitabiriye inama

Ibi bikazakosorwa ubutaha ku buryo imikoranire hagati yabo izagenda neza.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment