Gakenke: Abagabo barasabwa guha abagore ingwate ngo babashe kubona inguzanyo

Gakenke: Abagabo barasabwa guha abagore ingwate ngo babashe kubona inguzanyo

Mukagacinya Immaculee, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gakenke.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, Mukagacinya Immaculee,  arakangurira abagabo guha abagore babo ingwate zo gutanga mu bigo by’imari kugira ngo bahabwe inguzanyo zo gushora mu mirimo ibyara inyungu.

Uyu muhuzabikorwa  avuga ko abagore benshi babagezaho ikibazo cy’uko bashaka gukoresha amafaranga ya banki  bakiteza imbere  ndetse n’imiryango yabo ariko abagabo babo bakabima ingwate zo gutanga muri mabanki.

Mu munsi mpuzamahanga w’umugore wabaye tariki 08/03/2013, Mukagacinya yaboneyeho gusaba abagabo guha ingwate abagore babo kugira ngo babashe kubona inguzanyo za banki.

Yagize ati: “Hari ikibazo cy’abagore bashaka gukora, basaba abagabo ingwate bakazibima, kuki abagabo babima ingwate ?…mujye mubaha ingwate bagende basabe inguzanyo muri banki baze bakore urugo rwanyu rutere imbere, hari ahandi se baba bari buyajyane ?

Ndumva aha nakwisabira abagabo kubaha ubwo burenganzira kuko umutungo ni wanyu mwese si uwanyu mwenyine, ahasigaye yiteze imbere n’imiryango yanyu izaba iteye imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imari,  ubukungu n’iterambere, Uwitonze Odette, yasabye abagore kwishyira hamwe mu makoperative kugira ngo babashe gutera imbere kuko badashobora gutera imbere babaye ba nyamwigendeho.  Imibare itangwa n’akarere igaragaza ko 29% by’abagore ari bo gusa babarizwa mu makoperative.

Yanabasabye kandi gufunguza konti bagatangira gukorana n’ibigo by’imari nka za SACCO mu ntumbero zo gusaba inguzanyo zo gukoresha mu mishinga yo kwiteza imbere.

umubare w’abagore bakorana n’ibigo by’imari uracyari hasi ugereranyije n’abagabo kuko 29% by’abagore ari bo bakorana n’ibigo by’imari mu gihe abagabo bagera kuri 50%; nk’uko Uwitonze Odette abitangaza.


Share Button
Leave A Comment