GISAGARA: UMURENGE SACCO WATUMYE BAMENYA KO ATARI ABAKENE

Mbere yo kugira aho babitsa, bamwe mu batuye umurenge wa Gishubi na Save ho mu karere ka Gisagara bahoraga bakennye bigatuma bumva baragowe ndetse bibarira mu batindi kuko ayo babashaga kwinjiza ntaho bagiraga bayashyira habafasha kuyazigama usibye kuyashyira abanyatubari.

mGISAGARA: UMURENGE SACCO WATUMYE BAMENYA KO ATARI ABAKENEUmurenge Sacco aho wagereye mu baturage benshi barawugana batajyanywe gusa no kuguza amafaranga abafasha kwiteza imbere ahubwo bakanajyanwa no kubitsa ayo bakoreye bityo akazagwira bagatekereza imishinga yo kubateza imbere. Mbere y’uko aya mashyirahamwe yo kubitsa no kugurizanya aza, benshi mu baturage bavuga ko babonaga amafaranga bakayajya mu bubari agashira bakisubirira mu buzima bwa gikene bigatuma babona ntafaranga bagira.

Filipo Habimana utuye umurenge wa Gishubi ati “Nagiye nkora mu bishanga by;umuceri, bakampemba ngataha mfite amafaranga ahagije, ariko sinajyaga nyageza mu rugo kuko nahitiraga ku kabari nkayanywera bwacya nkabona nasubiye kuba umutindi ariko ubu ndizigamira muri Sacco nkaba nziko ngize ikibazo kintungura ntabura udufaranga two kwitabaza”

Mariya Nyirasikubwabo utuye mu murenge wa Save ati “Mbere nta mafaranga nagiraga rwose kuko ntayo nabonaga, ariko aho ngiriye muri Sacco nkajya njyana duke mbonye, utwo nkura mu bimina, none ubu nanjye ngeze aho nkora udushinga duto nacuruza ibitoki byose bivuye kuri Sacco yaje kudufasha kwizigamira”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara nabwo bushishikariza abaturage bose baba basigaye bataragana Sacco ko barebera kuri bagenzi babo bamaze kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye babikesha Sacco ibaguriza ikanababikira.

Hesron Hategekimana umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gisagara, avuga ko abaturage bose nibemera kujya muri za Sacco kandi bagakurikiza inama bagirwa, ntakizababuza  gutera imbere.

Ati “Kujya muri Sacco ni ingirakamaro, ntawe uzongera gukenera kwanika amafaranga yari yaribitse mu gikopo cyangwa mu ihembe, kuko ubu abaturage bamenye sacco. Ikindi cyiza ni uko abaturage basigaye bagenda bakagurizwa bityo bakabasha kwikenura no gukora imishinga ibyara inyungu”

Umubare w’abaturage bataritabira Sacco niwo muke, kandi akarere gakomeje ubukanguranmbaga kuburyo mugihe gito ntawe uzaba atarajya muri Sacco

Share Button
Leave A Comment