Kayonza: KCB yagabanyirije ingendo abakiliya ba yo bo mu burasirazuba

 Kayonza: KCB yagabanyirije ingendo abakiliya ba yo bo mu burasirazubaIshami rya banki y’Abanyakenya, KCB, ryo mu karere ka Kayonza ryagabanyirije ingendo abakiliya ba yo bo mu ntara y’uburasirazuba. Iyo banki yafunguye ishami rya yo mu karere ka Kayonza mu ntangiriro z’ukwezi kwa 02/2013, rikaba ari na ryo shami rukumbi ry’iyo banki riri mu burasirazuba kuva yatangira gukorera mu Rwanda.

Abakiliya b’iyo banki bo mu turere tugize intara y’uburasirazuba bagombaga kujya gushaka serivisi za KCB mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko byabagoraga gukora ingendo berekeza i Kigali bagiye gushaka izo serivisi. Ibyo ngo byatumaga batakaza amafaranga n’igihe, bikabaviramo kwica gahunda zimwe na zimwe kandi z’ingirakamaro, nk’uko twabitangarijwe n’umukiliya w’iyo banki witwa Ndahayo.

Hari n’abandi bakiliya bavuga ko KCB yarebye kure kuko iyo itinda gufungura ishami rya Kayonza yari kuzahomba abakiliya benshi bari kuzajya muri banki ziboneka ahantu hose.

Inkuru yo gufungura ishami rya Kayonza yatangajwe mu kwezi kwa 10/2012 ubwo abakozi ba KCB bari mu rugendo rwo gusobanurira abaturage serivisi zitandukanye iyo banki iha abakiliya ba yo. Abakozi b’iyo banki bahise batangaza ko bitarenze ukwezi kwa 04/2013, iyo banki igomba kuba ifite ishami i Kayonza ari nako byaje kugenda ubwo ryafungurwaga muri uku kwezi.

Cyakora bamwe mu bakiliya ba KCB bavuga ko hakiri ikibazo cy’uko iyo banki idatanga inguzanyo ku buryo bworoshye ugereranyije n’izindi banki. Basaba ko icyo kibazo na cyo cyakwigwaho mu maguru mashya, bityo abakiliya ntibajye bananizwa cyane igihe bakeneye inguzanyo.

KCB ngo iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abakiliya ba yo babone serivisi zinoze kandi zihuse, nk’uko abakozi b’ishami ry’i Kayonza babisobanurira ababagana bashaka gufunguzamo amakonti.

Share Button
Leave A Comment