Muhanga : abakorana na za sacco bageze aho kuba aribo batanga imirimo

abakorana na zaBamwe mu bakorana n’ibigo by’imari by’umwihariko umurenge sacco baratangaza ko nubwo ibi bigo biciriritse bimaze kubateza imbere ku buryo bugaragara kuko kuva zatangira bamwe bamaze kuba icyitegererezo mu mirenge yabo mu guha abandi akazi.

Ibi aba baturage bakaba babitangarije mu murenge wa Nyarusange ; umwe mu yigize akarere ka Muhanga, ubwo batahaga sacco yaho.

Iyi sacco yiswe « Dukire » ikaba yiyujurijwe ahanini n’ingufu z’abaturage kuko aribo batanze umusanzu wo kuyubaka ndetse n’inyungu iyi sacco yagiye ikura mu mafaranga ibika akaba aribyo byayifashije kubona iyi nyubako.

Kuri ubu abaturage batangiye gukorana n’iyi sacco kuva igitangira baratanga ubuhamya bavuga ko yabakuye ahantu habi.

Shadalaki Kamali ni umwe mu basaza batangiye gukorana n’iyi sacco kuva igitangira avuga ko yamufashije mu izamuka mu bukungu kuko mbere atajyaga yizera kuba yagira ikigo cy’imari bakorana kubwo guhomberwa na za microfinance bari bizeye ko zizabakiza.

Kamali akomeza avuga ko sacco yabo iza yabanje kugira ubwoba bwo kuyiyoboka ariko aza gufata icyemezo cyo kuyijyamo imuha inguzanyo none ngo ubu amaze gutera imbere ku buryo bugaragara.

Agira ati : « ubu ndi mu bantu nanjye batanga akazi mu murenge wacu mbikesha uyu murenge sacco wacu ».

Kamali akaba yarakuyemo imodoka imufasha mu bikorwa bya buri munsi by’ubukungu. Akaba avuga ko yayibonye ahanini kubwo kwizigamira muri uyu murenge sacco.

Iyi nyubako ya sacco dukire yatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 19.

Umucungamutungo wa Sacco Dukire Nyarusange  Grace Twagiramariya  avuga ko kuri ubu nyuma yo kwiyubaka bashaka abanyamuryango bakanashishikariza abaturage impamvu  kugana ibi bigo bibazamura haba ari ukwizigamira cyangwa kuba bakwaka inguzanyo dore ko kuri ubu arizo zazamuye ubuzima bwa benshi.

Aha akaba akomeza avuga ko batanga inguzanyo ku matsinda y’ubwisungane mu kwivuza ndetse kandi ngo bazirikana ku miterere y’aho batuye  bagafasha abahinzi borozi, no mubikorwa byo kurihira abana amashuri. Avuga kandi ko batanga n’inguzanyo zijyanye n’iterambere rusange aho bari gukorana n’urubyiruko baruguriza amafaranga yo kugura za moto.

Twagiramariya  yemeza ko mu gihe babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative ngo biteguye kwagura ibikorwa bahugura amakoperative gushaka ibyangombwa n’uburyo bw’icungamutungo.

Sacco DUKIRE Nyarusange  imaze imyaka itatu, yatangiye gukora muri 2009  kuri ubu SACCO Dukire ifite abanyamuryango bagera kuri 3000 n’ubwizigame bw’amafaranga arenga miliyoni 51.

 

 

Share Button
Leave A Comment