Nemba: Gukorana na SACCO bifasha kuzigama amafaranga

Nemba:  Gukorana na SACCO bifasha kuzigama amafaranga

Uwurukundo avuga ko SACCO yamufashije kuzigama.

 Uwurukundo Francoise, umubyeyi utuye mu Kagali ka Gahinga, Umurenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke ashimangira ko gukorana na SACCO ari bwo buryo bwiza bufasha umuturage kwizigamira amafaranga.

Uyu mubyeyi wambaye neza ndetse unacyeye ku isura, amaze amezi umunani ari umunyamuryango wa SACCO y’Umurenge wa Nemba. Nyuma yo kubitsa, Uwukundo avuga ko mu gihe cy’amezi umunani amaze akorana na saco yamufashije kuzigama amafaranga aho kuyakoresha mu bintu bitari ngombwa.

Uwurukundo aragira ati: “Gukorana na SACCO byamfashije kuzigama, ubundi nayabikaga ku mufuka wanjye…nahura n’akabazo katari ngombwa nkayakoresha ku buryo butari bwo ariko ubu nza mfite gahunda.”

Uretse kubitsa bigatuma ukoresha amafaranga ufite gahunda yayo,  abakorana n’ibigo by’imari baba bashaka gusaba inguzanyo. Uyu munyamuryango wa SACCO avuga ko ashaka gusaba inguzanyo akongera amafaranga yizigamiye agatangira ubucuruzi bw’imyaka.

Abayobozi b’akarere bakangurira abaturage muri rusange n’abagore by’umwihariko kugana ibigo by’imari kugira ngo basabe inguzanyo biteze imbere.

Arashima serivisi zihuse  n’abakozi ba SACCO-Nemba. Iyi SACCO iracyakorera mu nzu ntoya ya Paruwasi ya Nemba  ariko igeze kure yiyubakira inyubako yayo ku buryo mu minsi iri imbere izatangira kuyikoreramo.

 

Share Button
Leave A Comment