Nyamagabe: Abanyamuryango ba Sacco ya Kaduha batashye inyubako yo gukoreramo biyujurije.

 

Nyamagabe: Abanyamuryango ba Sacco ya Kaduha batashye inyubako yo gukoreramo biyujurije.Kuri uyu wa kane tariki ya 28/02/2013, abanyamuryango ba Koperative Umurenge sacco “urufunguzo rw’ubukire” y’umurenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe batashye ku mugaragaro inyubako yo gukoreramo ijyanye n’igihe, ikaba yuzuye ibatwaye akayabo ka miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gashema Jean de Dieu, perezida w’inama y’ubutegetsi ya Koperative “urufunguzo rw’ubukire” Kaduha atangaza ko kuba biyujurije aho gukorera hagendanye n’igihe bizongerera abakiriya ikizere ndetse bakaniyongera, cyane ko mbere bakoreraga mu nzu y’intizanyo kandi itaberanye n’ikigo cy’imari.

Gashema yagize ati: “Mbere twakoreraga mu nzu twatizwaga n’umurenge ntoya cyane wabonaga ko idahagije. Wasangaga nk’abakozi bagonganira mu cyumba kimwe, n’abakiriya ntibabashe kwicara bisanzuye bakicara babyigana, hakaba n’abategereza bicaye hanze”.

Ndayisenga Charles, umucungamutungo wa Sacco urufunguzo rw’ubukire Kaduha avuga ko Sacco itangira mu mwaka wa 2009 bitari byoroshye ko abaturage bongera kugirira ikizere ibigo by’imari kubera ibyari bimaze guhomba, ariko ngo bakomeje gukora ubukangurambaga mu baturage ubu bakaba bitabira gukorana na sacco, ubu bakaba bafite abanyamuryango basaga ibihumbi bitatu, bazigama ndetse bakanasaba inguzanyo.

Ndayisenga yagize ati: “Kugeza ubu dufite abanyamuryango 3356, harimo ubwizigame bugera kuri miliyoni 36, Sacco ubwayo yabahaye inguzanyo zigeze kuri miliyoni 23 ariko duteranyije n’ayo Capec yahujwe na sacco yari yaratanze miliyoni 8 n’ibihumbi 500, ubwo zose ni miliyoni 32 imaze guha abanyamuryango bayo”.

Umucungamutungo wa sacco “urufunguzo rw’ubukire” Kaduha atangaza ko bafite gahunda yo kongera umubare w’abanyamuryango ku buryo muri uyu mwaka wa 2013 bazagera ku bihumbi bitanu, ubwizigame bw’abanyamuryango bukagera kuri miliyoni 60, kandi bitarenze mu kwezi kwa karindwi bakazaba baratangiye gukoresha ikoranabuhanga ku buryo umunyamuryango yajya ahabwa serivisi aho ari hose.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa tariki ya 25/08/2012 ikaba yuzuye itwaye miliyoni 19 n’ibihumbi 951 (19.951.000), akaba yaravuye mu misanzu y’abanyamuryango uretse ikibanza n’ibindi bikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 2 byatanzwe n’umurenge wa Kaduha.

 

Share Button
Leave A Comment