Nyamagabe: Sacco yamukuye ku guca inshuro.

Mukankaka Cléméntine, umugore wo mu murenge wa Kaduha aratangaza ko gukorana na koperative yo kubitsa no kugurizanya umurenge sacco ya Kaduha byatumye aca ukubiri no gukorera abandi ngo kuko yari atunzwe no guca inshuro.

Mukankaka atangaza ko yari umukene atunzwe no guhingira amafaranga magana atanu ku munsi akaza kuyoboka sacco y’umurenge wa Kaduha yitwa “urufunguzo rw’ubukire” maze agahera ku nguzanyo y’ibihumbi 10 ubu akaba amaze gutera intambwe igaragara.

Mu buhamya bwe, Mukankaka agira ati: “iyi sacco hari ikintu kiza yankoreye. Nari umuntu w’umuturage w’umukene utunzwe no guhingira amafaranga 500 bukeye njya kuguza amafaranga muri sacco mpera ku mafaranga ibihumbi 10”.

Akomeza atangaza ko yakoze umushinga wo gucuruza ikigage buri wa kabiri muri santere ya Kaduha agakoresha ya nguzanyo akayishyura, akaguza andi mafaranga ibihumbi 50, yamara kubyishyura agahita aguza ibihumbi 100 akaba akomeje kuyabyaza umusaruro yiteza imbere n’urugo rwe.

“iyo ntaza kumenya sacco mu by’ukuri nge mba narabaye umusazi mu isoko kuko nta kintu nagiraga cyo kwambara, najyaga kujya ahantu nkabanza gutira igitenge. Ariko saha izingizi ndagenda nkigurira umwenda w’ibihumbi 10 nyakuye mu nguzanyo ya sacco”, Mukankaka.

Kubera gukorana na sacco agatinyuka no gufata inguzanyo, mu rugo rwa Mukankaka ngo hamaze kugaragara impinduka kuko yabashije kugura ihene imwe ndetse n’ingurube imwe, akaba afite umuhigo wo kuzanagura inka akuye mu bushobozi kubera imikoranire myiza iri hagati ye ndetse na Sacco ya Kaduha.

Ndayisenga Charles, umucungamutungo wa Sacco urufunguzo rw’ubukire Kaduha atangaza ko uruhare rwa Sacco mu iterambere ry’abanyamuryango rugaragara ndetse bakaba batanga ubuhamya ubwabo, ngo kuko ibasha kubaha serivisi zitandukanye zijyanye n’urwego rwabo.

Akomeza avuga ko Sacco “urufunguzo rw’ubukire” imaze gutanga inguzanyo zigeze kuri miliyoni 23 ku banyamuryango bayo.


Share Button
Leave A Comment