Rubavu : Banki y’abaturage yatanze inguzanyo ibikorwa by’ubwubatsi birakomeza

Rubavu : Banki y’abaturage yatanze inguzanyo ibikorwa by’ubwubatsi birakomeza

Ndabaramiye Jimmy uyobora BPR Rubavu

Nyuma y’amezi agera kuri 3 abaturage bo mu karere ka Rubavu batse inguzanyo muri banki y’abaturage bavuga ko bahejejwe mu gihirahiro no kudahabwa inguzanyo batse, bashoboye gutangira ukwezi kwa Werurwe bakomeza ibikorwa byabo nyuma yo kubona inguzanyo bari baratse muri iyi banki.

Abaturage bagera kuri 93 nibo bashoboye kubona inguzanyo bari baratse banki y’abaturage ya Rubavu, igera kuri miliyoni 700 inyinshi ikaba yari igenewe ibikorwa byo kubaka mu mujyi wa Gisenyi.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi wa banki y’abaturage mu karere ka Rubavu Ndabaramiye Jimmy yavuze ko inguzanyo zitari zahagaze burundu ahubwo hari habaye ikibazo cy’amafaranga menshi banki yari yatanze igasabwa kugabanya inguzanyo itanga .

 

Rubavu : Banki y’abaturage yatanze inguzanyo ibikorwa by’ubwubatsi birakomeza

Zimwe munzu zimaze iminsi zarahagaze kubera kubura inguzanyo

Ndabaramiye avuga ko ubu amafaranga abitswa ari menshi kuburyo n’abari baratse inguzanyo muri iyi banki bari guhabwa inguzanyo cyane cyane abari barayemerewe ariko ntibayihabwe yose, ukwezi kwa Werurwe bagutangiranye no kubona inguzanyo batse ndetse batangiye gukomeza ibikorwa byabo.

Ndabaramiye avuga ko inguzanyo ingana na miliyoni 700 ariyo yatanzwe mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro ariko igera kuri 40% yari yatswe n’abantu bo mu karere ka Rubavu bashakaga gukora ibikorwa byo kubaka, akongeraho ko mubundi busabe bushya 60 bakiriye batarigaho ngo ubugera kuri 40 ni ubusaba inguzanyo yo kubaka.

Imwe mu mpamvu ituma abatuye akarere ka Rubavu baka inguzanyo yo kubaka bijyanye no kuvugurura umujyi aho amwe mumazu yazamuwe ariko ntashobore kurangizwa, abandi bakaba bari batangiye kuvugurura inyubako zabo kugira ngo zijyane n’umujyi nyuma yo kubasaba kuvugurura.

Akarere ka Rubavu kandi karanzwe no kwimura abaturage kubera Ibiza bamwe mubimuwe bagiye bashaka kongera inyubako zabo bikaba ngombwa ko bagana banki nubwo inyinshi zitabahaye inguzanyo uko babishaka, ibyo bigatuma muri uyu mujyi hagaragara amazu menshi yazamuwe ariko ntashobore kurangizwa kuko nayazamuwe atujujwe uko byari bikwiye.

Bamwe mubaturage twavuganye bari baratinze guhabwa inguzanyo bavuga ko bari bakomerewe no kudahabwa inguzanyo kuko bari batangiye gusabwa kwishyura kandi inguzanyo bahawe ntacyo bayikoresheje, kuba bayihawe uko bayisabye ngo bigiye gutuma bashobora kurangiza ibikorwa byabo.

 

 

Share Button
Leave A Comment