Rulindo: Umuturage ushaka gukira vuba agane Sacco. Bosenibamwe Aimee

Rulindo: Umuturage ushaka gukira vuba agane Sacco. Bosenibamwe Aimee

Umuturage ushaka gukira vuba abishatse yagana za Sacco. Aya ni amagambo yavuzwe n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutaha inyubako nshya za Sacco,Murambi na Masoro tariki 14/3/2013.

Abaturage bo muri iyi mirenge yombi, ngo basanga kuba barabashije kwiyubakira inzu nziza zo gukoreramo na za Sacco zabo.

Ngo basanga ari ibyo kwishimira ,bakavuga kandi ko ibyiza byose bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwiza budahwema kubatekerereza ibyiza.

Abaturage bo mu mirenge ya Masoro na Murambi bakaba batanze ubuhamya bugaragaza uko bagiye batera imbere babikesha banki Sacco.

Ndimukaga bellancila utuye mu murenge wa Murambi,yavuze ko amaze gukira akijijwe no kuba abitsa kandi akanafata inguzanyo muri Banki y’umurenge Sacco.

Yagize ati”jyewe natangiye nsaba inguzanyo ncuruza amasaka nza kugira ikibazo ndahomba,nsubirayo mbasaba andi banguriza ibihumbi ijana none ubu narayakoresheje maze gutera imbere ku buryo nabashije kugera ku nka, ubu ndi umukire nkijijwe n’uko mbika nkanaguza muri Sacco.”

Uyu mukecuru akomeza avuga ko iyo umuntu yabashije gutinyuka akaka inguzanyo muri Sacco,bituma agira ubushake bwo gukora ,bityo no kwishyura ntibimutere ikibazo ,ngo kuko aba afite ubushake bwo gukora.

Umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee,wari waje kwifatanya n’abatuye iyi mirenge kwishimira ibyo bagezeho,yababwiye ko bazakizwa n’uko bagannye za Sacco,ngo kuko amafranga azirimo ari ayabo.

Yagize ati”nimujyane amafranga yanyu muri Sacco,mu minsi mike muzatangira kubona ku nyungu z’amafranga yanyu.Nimwirinde gupfusha amafranga yanyu ubusa,muyajyana mu bidafite umumaro muzareba ukuntu mukira vuba.Nta muntu n’umwe ku isi wakize atabanje gukorana na Banki.”

Bosenibamwe  yakomeje abwira abatuye iyi mirenge yombi ,ko kuba za Sacco zihari ari ukubera bo,kugira ngo bazegere bahabwe amafranga,bityo bakore biteze imbere ubwabo babashe no guteza imbere igihu cyabo muri rusange.

Iyi nzu  yatashywe izajya ikoreramo COPEBAMU Masoro yo mu murenge wa Masoro,ikaba  yuzuye ihagaze muri miliyoni zisaga 28.

Naho  IJAMBO Sacco ya Murambi kuri ubu ifite abanyamuryango ibihumbi 3 na 198 yo ikaba ihagaze muri miliyoni zisaga 23 z’amafranga y’uRwanda.

Share Button
Leave A Comment