BK iri gutanga umusanzu mu kongera umusaruro w’ibirayi

m_01 Nyuma y’uko hagaragaye ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro w’ibirayi ryatumye igiciro cyiyongera ku masoko, ubuyobozi bwa banki ya Kigali ishami rya Musanze, bwasanze imwe mu mpamvu itera icyo kibazo ari ubushobozi buke butuma ubuhinzi budakorwa uko bikwiye, maze biyemeza gushyiraho inguzanyo igenewe abahinzi.

Iyi nguzanyo itangwa hagendewe ku mahame asanzwe agenga inguzanyo, ngo ifite umwihariko kuko itangira kwishyurwa ari uko umuhinzi amaze gusarura no kugurisha, ngo iri gutangwa harebwe umushinga w’umuhinzi.

Bahunde Kamana Christian, umuyobozi wa BK ishami rya Musanze, avuga ko bahisemo iyi nguzanyo, kugirango bafashe abahinzi mu buhinzi bwabo, ari nako babamenyereza ibijyanye no gukorana na banki ndetse no kwizigamira.

Ati: “Twabaganirije ku bijyanye no kwizigamira birinda ingeso mbi igaragara cyane mu banyafrika yo kurya ukimara utazigama.Twiyemejeko twagenda tukabana nabo ku buryo bwa bugufi tukumva ibibazo byabo, tukabagenera ubufasha aribwo ziriya nguzanyo zijyanye n’iby’ubuhinzi, tunabereka ubupfura bugendana n’inguzanyo”.

Bahunde, yavuze kandi ko banabakangurira ibijyanye no kwizigamira,aho umuhinzi agirwa inama yo gufungura konti yo kwizigamira, akajya ashyiraho amafaranga yose abonye, bityo ikazaba yamugoboka igihe agize ikibazo kimusaba amafaranga ku buryo bwihuse.

Kuri uyu wa kane tariki 04/04/2013, abahinzi baturuka mu mirenge itatu ikora ku birunga ndtse ikaba iniganjemo ubuhinzi bw’ibirayi mu karere ka Musanze, bahuriye kuri BK Musanze, kugirango baganirizwe kuri izo nguzanyo, ndetse n’ibyiza byo kwizigamira.

Munyangeri Jean Damascene umuhinzi w’ibirayi utuye mu murenge wa Kinigi, avuga ko ibyiza by’iyi nguzanyo ari birebire, kuko izatuma babasha kubona ubushobozi bwo kugura amafumbire ahagije y’imirima yabo ndetse bakanahingira igihe bityo bakizera ko umusaruro uzaba mwiza cyane.

Yagize ati: “Buri wese ahabwa amafaranga bitewe n’uko ubuhinzi bwe bungana, ariko iyi nguzanyo ikishyurwa mu gihe cy’amezi atanu nyuma y’uko dutangiye gusarura”.

Abahinzi b’ibirayi baturuka mu mirenge nka Kinigi, Musanze na Nyange nibo bagiye guhabwa iyi nguzanyo, gusa ngo si abahinga ibirayi gusa bashobora kuyihabwa kuko n’undi muhinzi wese wakumva ayikeneye yakwegera banki ikamwereka ibisabwa ngo ahabwe amafaranga.

Share Button
Leave A Comment