Burera: Abaturage barakangurirwa gutinyuka kwaka inguzanyo

Abaturage bo mu karere ka Burera barashishikarizwa kugana ibigo by’imari kugira ngo babibitse mo amafaranga yabo kandi banakemo inguzanyo bityo bave mu bukene bagana ubukire.
Gasanamu Musana Innocent, umukozi w’akarere ka Burera ushinzwe amakoperative, abwira abanyaburera ko niba bashaka gukira bagomba gukorana n’ibigo by’imari, cyane cyane SACCO, kuko ariyo ibegereye.
Gasanamu akomeza avuga ko nibamara kugana SACCO, bazanatinyuka kwaka mo inguzanyo ngo kuko nta muntu n’umwe ukira adafashe inguzanyo.
Aha urugero abo baturage avuga ko na Amerika, igihugu gikize ku isi gifasha n’ibindi bihugu, ari kimwe mu bihugu byo ku isi bifite amadeni menshi.
Agira ati “…dushaka gukira twoye gutinya gufata ideni. Fata ideni atari iryo kujyana mu kabari, fata ideni ryo gushyira mu gashinga gato…uko ureshya fata akadeni kajyanye n’ubushobozi bwawe.”
Akomeza abwira abanyaburera ko agashinga gato gakura kakagera ku mushinga munini. “gutinya ideni ni ukuba mu bukene. Gutinyuka ideni ni ko kuva mu bukene ukazamuka” nk’uko Gasanamu abihamya.
Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko kuri ubu abaturage bo mu karere ka Burera bakorana n’ibigo by’imari bagera kuri 60.8%.
Akomeza avuga ko bifuza ko umwaka wa 2013 warangira uwo mubare w’abakorana n’ibigo by’imari wiyongereye ho 30%.

Share Button
Leave A Comment