Gatsibo: Umurage Sacco nyuma yo kuzuza inyubako nshya yongeye guha abaturage inguzanyo bise gira Gikumi

 

Mutabaruka Mathias Umucunga mutungo w’Umurage SACCO

Mutabaruka Mathias Umucunga mutungo w’Umurage SACCO

Gatsibo Umurage SACCO ni koperative yo kubitsa no kuguriza, ikorera mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba. 

Abaturage bo mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo batangaza ko bamaze kwibonera ibyiza byo gukorana na Sacco kuko intabwe imaze kubagezaho batari barigeze babona ikigo cy’imari iciriritse cyabibakorera.

Umurenge wa Gatsibo niwo ufite Sacco imaze gutera imbere kurusha iyindi mu karere ka Gatsibo kubera uburyo abaturage bitabiriye gukorana nayo bitewe nuko batari barigeze babona indi banki yabafasha kuzigama no kubona inguzanyo.

Gatsibo Umurage Sacco niyo yabaye iya mbere mu ntara y’iburasirazuba kubera imikorere yayo yo guhanga udushya no gucyemura ibibazo by’abaturage binyuze mu gutanga inguzanyo, aho yafashije abaturage benshi kurwanya nyakatsi yo kuburiri muri gahunda bise gira matela.

Mutabaruka Mathias umucungamutungo w’iyi Sacco avuga ko icyo bagenderaho ari ugukemura ibibazo by’abanyamuryango, babagezaho inguzanyo z’amafaranga baba babikije, no guhanga udushya mu gutanga inguzanyo.Yagize ati:” nko mu mwaka ushize twashyizeho gahunda nshya ya gira gikumi, aho twatanze inguzanyo y’imodoka zo mu bwoko bwa gikumi ku banyamuryango bagera kuri 15, ubu nabwo tukaba tugiye gutanga izindi 3”.

Mutabaruka yakomeje avuga ko, hari na gahunda nanone yo gutanga inguzanyo y’amagare 40 muri uyu mwaka akaba aje akurikiwe andi yatanzwe mu mwaka ushize hamwe naza moto.

Mutabaruka avuga ko uretse gutanga inguzanyo z’amagare na moto ngo iyi sacco yifuza gufasha abaturage kugira imiturire myiza cyane cyane ihereye mu rubyiruko rubura ubushobozi bwo kubaka no gutura mu midugudu.

Share Button
Leave A Comment