Gicumbi : MINICOM n’Akarere birasuzuma ishyirwamubikorwa ry’amasezerano bagiranye binyujijwe muri SACCO

Minisiteri y’ubucuruzi n’akarere ka Gicumbi barasuzumira hamwe amasezerano bagiranye ajyanye no kwakira no gutanga amafaranga atangwa na ba Rwiyemezamirimo binyuze kuri nkunganire (vouchers), bakareba niba yaratanzwe neza kandi iyi gahunda ikaba yarageze ku ntego zayo.

Inama yari irimo Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubujyanama mu bucuruzi (“PROBA” Proximity Business Advisory) na Hangumurimo, Kabahizi Jean Jacques avuga ko hasobanuwe ko amafaranga ibihumbi 200 yashyizwe kuri konti ya buri SACCO na MINICOM/ SPIU ndetse n’ ibitabo bya vouchers kimwe kirimo 50 nabyo bakaba babihawe.

   Bamwe mubitabiriye iyo namaAti “ibizagenderwaho ku bazahabwa ubufasha muri PROBA nabyo byaganiriweho nk’uko amasezerano abiteganya, nyuma abazashyira iyi gahunda mu bikorwa, ni ukuvuga SACCO n’abajyanama b’ubucuruzi mu mirenge bumvikanye ko bagiye gutangira gushishikariza abaturage kugana SACCO, kuko bagiye gufashwa kuzuza ibisabwa hashingiwe cyane ku bunyangamugayo no kuzatanga raporo zubahirije igihe zigomba gutangirwa”.

Yavuze ko rwiyemezamirimo azajya agura nkunganire amafaranga 500, nyuma ayishyire umujyanama mu bucuruzi amukorere ubufasha bumvikanyeho no mu gihe bumvikanyeho, nyuma iyo nkunganire isubizwe kuri SACCO yamaze kwemezwa n’Umuhuzabikorwa wa PROBA ku Karere.

“ ndahamya ko ubufasha bwatanzwe kugira ngo ahabwe amafaranga ibihumbi bitanu  ku bufasha yatanze, abahagarariye SACCO nabo basabwa gukurikirana ngo ubu bufasha butazabamo ibidasobanutse by’amakosa”.

Umwe mubacungamari ba Sacco witwa Dushimimana Jean yashimye abagenzuzi ba BNR nabo batanze inama technique z’uko iki gikorwa cyazakorwa hagendewe ku mategeko kandi bitanyuranyije n’ibyo SACCO zari zisanzwe zigenderaho mu mikorere, bashima ko kizafasha mu guha SACCO ubushobozi.

Muri iyo nama banagejejweho gahunda SACCO ifite yo gutanga inguzanyo ku bashaka gukoresha BIOGAZ binyuze muri SACCO, maze nyuma yo kungurana ibitekerezo, bagendeye uko ahandi bimeze n’ubunanararibonye ku gucunga amafranga y’inguzanyo nk’izo basangijwe, biyemeje kujya kubiganiraho n’abayobozi ba SACCO maze mu gihe cya vuba bakazaha igisubizo gikubiyemo uko bumva byakorwa uhagarariye BIOGAZ ngo nawe abihuze.

 

 

Share Button
Leave A Comment