Imikoranire y’Umwalimu SACCO n’Umurenge SACCO ije gukemura bimwe mu bibazo bya mwarimu

Abaturage barashishikarizwa 2

Museruka Joseph mugikorwa cyo gutangiza amahugurwa y’abacungamangamari

Abarimu baratangaza ko imikoranire y’Umwalimu sacco n’Umurenge sacco bizafasha gukemura bimwe mu bibazo abarimu bagiraga birimo kutabona serivise nziza kandi ku gihe.

Koperative Umwarimu sacco n’umurenge sacco kuva kuwa 24/04/2013 zizatangira gukorana, ku buryo umunyamuryango w’Umwalimu sacco azajya aherwa serivise ku murenge sacco y’aho ageze hose hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresha gahunda (logiciel/software) yitwa Alpha Bank nk’uko bitangazwa n’ umuyobozi mukuru w’umwalimu sacco Museruka Joseph.

Yagize ati “ igeragezwa ryabyo ryakorewe mu mirenge 9 ubu hazakurikiraho imirenge 150 abacungamari bayo bakaba bahabwa amahugurwa kuri iyi gahunda cyangwa logiciel”.

Abaturage barashishikarizwa 2

Ishami ry’umwarimu sacco rya Nyamata

Kuva tariki 24 abarimu bazajya bahererwa serivise z’Umwalimu sacco mu mirenge sacco ibegereye. Serivise bazahabwa ni ukubitsa, kubikuza no guhabwa inguzanyo y’igihe gito naho iy’igihe kirekire bayakire ku Mwalimu sacco ariko ayo mafranga babe bayafatira ku murenge sacco kimwe no kuyishyura.

“ ibi bizashoboka hifashishijwe logiciel yitwa Alpha bank yatangiye kugeragerezwa mu mirenge 9 y’ikitegererezo. Abacungamari b’imirenge sacco 150 hamwe n’ab’amashami 30 y’Umwalimu sacco bateraniye i Nyamata mu Bugesera aho bahugurwa kuri iyi logiciel” nk’uko  Museruka abivuga.

Avuga ko iyi gahunda impande zombi zizayungukiramo, kuko abarimu bazabona serivise hafi yabo naho Imirenge sacco ikungukira ku mafaranga umukiriya atanga kubera serivise yahawe.

Umwe mubacungamari uri muri ayo mahugurwa witwa Umurerwa Triphose ni umwe mu bakoresha iyi gahunda wo muri sacco Gahanga avuga ko ibaha amakuru ku mukiriya, bikaba nk’aho yakiriwe ku Mwalimu sacco.

Umwarimu witwa Mukamusonera Jeanne wo mu ishuri ribanza rya Musenyi mu karere ka Bugesera avuga ko bishimiye kuba umuntu ashobora kubikuza no kubitsa batagombye kujya ku ishami ryabaga ku karere gusa.

Share Button
Leave A Comment