Ngororero: Abaturage barasabwa kugira umuco wo kwishyura inguzanyo

Mu rwego rwo gukomeza icyizere mumabanki no kwirinda ibihano bitangwa kubatishyura amabanki n’ibigo by’imari, abaturage b’akarere ka Ngororero barasabwa kugira umuco wo kwishyura inguzanyo kandi kugihe.

Kwishyura amabanki bikwiye kuba umuco

Kwishyura amabanki bikwiye kuba umuco

Bwana Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero avuga ko hatabaye ubufatanye n’amabanki ndetse n’ibigo by’imari ntaterambere ryagerwaho mukongera imari.

Mugihe urubyiruko rukomeje gusaba ubufasha bw’akarere ngo bwihangire imirimo, ubuyobozi bw’akarere bwo burasaba abaturage n’urubyiruko muri rusange kwitabira gukorana n’amabanki n’ibigo by’imari ariko cyane cyane bitabira kwishyura inguzanyo kugira ngo icyizere kibe cyinshi.

Nubwo uyu muyobozi atatugaragarije imibare y’abantu baba batishyura neza inguzanyo basabye, imibare igaragaza abitabira amabanki baka inguzanyo n’abishyura neza ngo iracyari hasi cyane cyane murubyiruko, rwo rukavuga ko rukigira ibibazo by’ingwate kuko ibigo bitanga ingwate bitarabageraho ari benshi.

Isuzuma ryakozwe mumwaka ushize wa 2012, ryagaragje ko abaturage bahabwa amafaranga muri gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) batishyuraga neza, ndetse abagera kuri 39% bakaba batarishyuraga neza za SACCO z’imirenge, naho abantu 140 bakaba bari barambuye amabanki muri rusange, ibyo bikaba bishobora kuba bigaragara no mumabanki atandukanye bityo bikaba bigomba gucika.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment