Nyabihu: Umuti w’abambuye ibigo by’imari bimwe na bimwe bikabiviramo gufunga imiryango, urimo kuvugutwa

Abaturage barashishikarizwa 2Mukaminani Angela, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko abambuye ibigo by’imari bagiye gukurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi

Nk’uko Mukaminani Angela abivuga,abambuye ibigo by’imari mu karere ka Nyabihu ni benshi ndetse bimwe mu bigo by’imari bikaba byaranafunze imiryango.

Hagamijwe kureba uburyo ibigo by’imari bikorana n’abaturage mu rwego rwo guharanira iterambere ryabo;inama ya Acces to finance forum yateraniye mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 24/04/2013. Iyi nama ikaba yahuje akarere,imirenge n’ ibigo by’imari byaba ibiciriritse,za SACCO n’ibindi bigo by’imari  bigakoreramo na Access to finance Forum.

Muri iyi nama hakaba  hagarutswe cyane ku kibazo gikomeye cy’abantu bambuye ibigo by’imari bitandukanye bikorera muri aka karere .Iki kibazo cyanagarutsweho na benshi kikaba cyari no mu ngingo nyamukuru zizweho.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu,imari n’iterambere muri aka karere, akaba yavuzeko iyi nama yahujwe na komisiyo ishinzwe kwishyuriza ibigo by’imari byafunze dore ko abari muri iyo komisiyo banaboneka no mu bagize Access to finance Forum .

Mu gusuzuma aho bageze bishyuriza ibigo by’imari byambuwe,byagaragaye ko hari  komite zagerageje kwishyuza,ariko ko mu karere bakiri inyuma cyane. Gusa bakaba bafashe icyemezo cyo gushyiramo ingufu zikomeye abambuye ibigo by’imari bagakurikiranwa bakishyuzwa,ku buryo bitarenze muri Kamena 2013,bazaba barangije kubishyuza.

Ibi bikazakorwa binyuze muri komite zashyizweho ku mirenge,zizajya zimanuka zikaganira n’abo baturage bambuye ibigo by’imari,bakabaha igihe ntarengwa cyo kuba bishyuye ibigo by’imari bambuye. Bitarenze kuwa 03/5/2013, abo bashyizweho ngo bishyuze abaturage mu mirenge,bakazazana gahunda yerekana uko abarimo imyenda basezeranye kuyishyura ibigo bayifitiye.

Ikibazo  cy’abahindura amabanki bahemberwamo bakagenda batishyuye inguzanyo bari bayafitiye,nacyo kikaba kizweho ku buryo umuntu nazajya ajya kujya mu yindi banki hazajya hasuzumwa niba iyo avuyemo nta mwenda ayifitiye,agahabwa icyangombwa kerekana ko nta mwenda afite.

Banki nkuru y’u Rwanda nayo ikaba izabigiramo uruhare,kuko yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo umuntu uzajya uva muri banki imwe akajya kuba umukiriya w’indi,bizajya bigaragara ko afite umwenda cyangwa atawufite bityo bikoroha kumukurikirana.

Yongeraho ko n’ubuyobozi buzajya businyira umuntu icyangombwa cyo gufata inguzanyo mu yindi banki itari iyo bakoranaga, ari uko yerekanye ko nta mwenda afitiye iyo yari asanzwemo.Angela akaba avuga ko bitarenze kuwa 30/6/2013,abarimo imyenda bagomba kuba bishyuye.

Share Button
Leave A Comment