Amwe mu ma sacco yagaragayemo abanyamuryango bahabwa inguzanyo ku buryo butemewe

Amwe mu ma sacco yagaragayemo abanyamuryango bahabwa inguzanyo ku buryo butemewe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kiratangaza ko hari imwe mu mirenge sacco kugeza ubu itanga inguzanyo ku buryo budasobanutse kuburyo hari n’abazihabwa batujuje ibisabwa.
Yandagiriye Pascal, ushinzwe ubugenzuzi muri iki kigo gishinzwe guteza imbere amakoperetive avuga ko hari amwe mu ma sacco kugeza ubu afite za komite zikora nabi ndetse n’ubuyobozi bwa sacco nabwo bugakora nabi.
Iyi mikorere ikaba ikurikirwa n’ibindi bikorwa byo gukoresha amafaranga nabi aho bamwe mu banyamuryango bahabwa inguzanyo batabikwiye kubera ikimenyane cyangwa ubundi butiriganya.
Yandagiriye akomeza avuga ko uku gutanga amafaranga ku buryo butemewe byica byinshi kuko bituma amwe mu masacco asubira inyuma ku buryo bugaragara kuburyo hatagize igikorwa amwe ashobora no guhomba burundu.
Aba baba bahawe inguzanyo ku buryo butemewe ngo byagaragaye ko aribo bagira ahanini ikibazo cyo kutishyura uko bikwiye kuko amafaranga bahabwa nta mushinga aba yigiwe ngo akoreshwe ku buryo azabyara inyungu.
Muri uku gutanga inguzanyo kandi ngo haracyagaragara abanyamuryango ba za sacco bagifite umuco wo kwambura kuko batarasobanukirwa akamaro k’ibigo by’imari.
Mu busanzwe abagize komite za sacco akaba aribo bagira uruhare rukomeye mu kumenya abagomba guhabwa inguzanyo n’abatagomba kuzihabwa bitewe n’uko iyi komite iba yize amadosiye yabo.
Bamwe mu bagize komite za sacco mu karere ka Muhanga batangaza ko bari gukora ibishoboka byose kugirango iki kibazo cy’abahabwa inguzanyo ku buryo butemewe gicike.
Bamwe bakaba bavuga ko ikijyiye gukorwa ari uko ari ugukomeza komite maze zikajya zikora ku buryo bukwiye kandi mu buryo bw’umucyo.
Uwitwa Higiro Venuste, umujyanama wa Sacco yo mu murenge wa Nyamabuye avuga ko aho ibi bibazo byabaye byo kugira abanyamuryango batishyura neza inguzanyo batangiye kubegera kugirango babereke inzira nziza yo kwishyura amafaranga batsemo inguzanyo.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’abanyamuryango baka inguzanyo z’imishinga bamara kuzibona bagahindura imishinga bakikorera indi idahuye n’iyo batanze. Yandagiriye avuga ko ibi bihombya ku buryo bugaragara imirenge sacco kuko aba bahinduye imishinga batajya babasha kwishura uko bikwiye.

Share Button
Leave A Comment