Banki ya kigali yafunguye ishami ryayo rishya mu karere ka Rulindo.

01Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/5/2013,mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo gufungura ishami rishya rya Banki ya Kigali, umuhango wabereye kuri Entreprise Urwibutso,ari naho iri shami rizakorera .

Muri uyu muhango wabereye  aho bita kuri Nyirangarama,ukaba witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zigize intara y’amajyaruruguru.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo,Kangwagye Justus mu ijambo rye yijeje umuyobozi mukuru wa Banki ya kigali,bwana James Gatera ko bazafatanya mu byo bazabakeneraho byose nk’ubuyobozi ,bashakira hamwe icyateza imbere abaturage bo muri aka karere.

Yagize ati”nk’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, tubijeje gufatanya mu bintu byose byazanira abaturage b’akarere ka Rulindo iterambere,kuko bateye imbere ni igihugu kiba giteye imbarere,kandi na Banki ikinjiza.”

umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee,akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango ,mu ijambo rye yashimye cyane ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali mu nkunga yayo idahwema gutera abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru.

Yayishimye uburyo ibafasha kwikura mu bukene, no kwiteza imbere ku buryo burambye.

Yagize ati”aho BK yafunguye amashami yayo mbere y’akerere ka Rulindo,ubu bageze kure babikesha Bank ya Kigali.Abaturage muri iyi ntara  babashije kwiteza imbere bakoresheje inguzanyo baka muri iyi Banki.”

Umukuru w’intara y’amajyaruguru akaba yibukije abanyarulindo ko badashobora gutera imbere mu gihe batabashije gukorana na Banki,akaba yabasabye kudapfusha ubusa amahirwe bahawe n’iyi banki, ibaza hafi.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, James Gatera yavuze ko kuba bafunguye ishami rishya rya Banki mu karere ka Rulindo,bifitiye abaturage baho akamaro kanini.

Yagize ati”Ikiba kigamijwe ahanini ni ukugira ngo abaturage babashe kubona serivise hafi kandi ku buryo bubahendukiye. bazajya babona inyungu ku mafranga yabo babikije,abakiriya bazajya bahabwa inguzanyo,bazajya babasha kubona inguzanyo,koherereza amafranga abana babo ku ishuri n’ibindi.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali,akaba yasabye abaturage mu karere ka Rulindo,kugirana imikoranire myiza na Banki ya Kigali,ngo kuko ari Banki itazabatenguha mu iterambere bifuza kugeraho.

Iri shami rishya rya Banki ya Kigali rikazajya rikorera kuri Entreprise Urwibutso aho bita kuri Nyirangarama.

Share Button
Leave A Comment