Bukure : Abaturage barishimira ibyiza SACCO yabagejejeho

Inyubako ya sacco Bukure yatashywe ku mugaragaro

Inyubako ya sacco Bukure yatashywe ku mugaragaro

Ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako ya sacco y’umurenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi irangiye itwaye amafaranga arenga miliyoni makumyabiri n’eshatu  (23589135frw) yatanzwe n’abanyamuryango  bayo ndetse n’abaturage muri rusange.

Madamu Mutumwinka Console watanze ubuhamya akaba yashimiye sacco kuko yamukuye mu bukene mu gihe yari ageze mu cyiciro cy’ubukene agera n’aho gutangirwa mutuelle de santé ariko ubu nyuma yo kugana sacco akaba yoroye ndetse akaba ashobora kwitabira gahunda za leta zitandukanye nyuma y’uko yari mu bukene.

Ati “ aho nasaruraga imyaka  itarera kubera ubukene  nagurishaga ikiro cy’ibishyimbo 100 mugihe abandi babigurishaga 300, ubu nkaba nshimira sacco kuba yarankuye mu bukene hamwe n’itsinda Icyerekezo nyoboye ry’abagore icyenda ryo mu mudugudu wa Kivumu”.

Sacco ikaba itanga inguzanyo kuri aba baturage mu birebana n’ubuhinzi n’ubworozi , ubucuruzi ndetse batanga n’ingoboka irebana no kurihira abanyeshuri amashuri.

Muvugwabigwi Jean Nepo perezida w’inama y’ubutegetsi ya sacco Bukure akaba yagaragaje ko muri gahunda ya leta yo kuvana abaturage mu bukene harimo na sacco bamaze kugera kuri byinshi.

“ ibyo birimo kuba dufite abaturage dukorana  barenga ibihumbi bibiri, ubwizigame bwa miriyoni zirenga  icumi nimwe  n’amafaranga y’abaturage angana na miriyoni mirongo icyenda n’ine babitsa”.

Abandi bahawe inguzanyo yo kugura inka zo korora

Abandi bahawe inguzanyo yo kugura inka zo korora

Bakaba bifuza gukorana na buri rugo ndetse n’abantu bafite imyaka ishobora kubemerera gukora n’ibigo by’imari. Yakomeje akangurira abaturage kurushaho kubitsa kugirango abandi babone amafaranga bagurizwa ndetse bakumvako sacco ari iyabo ko bagomba gukorana nayo birinda kubika amafaranga mu ngo zabo.

Uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’amakoperative muri uyu muhango Kwikiriza Jackson,akaba  yashimiye abaturage ubwitange bagaragaje biyubakira inzu ya sacco ijyanye  n’igihe.

“ ndabasaba kuyibyaza umusaruro muyikoresha icyo mwayubakiye, ikazabafasha kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira amafaranga ndetse no gufata inguzanyo ndetse mukayishyurira ku gihe”.

Umukozi w’akarere ushinzwe iterambere ry’ibigo by’imari biciriritse n’ishoramari mu karere ka Gicumbi Nzayiramya Tharcisse yashimiye ubuyobozi n’abaturage by’umwihariko ku gikorwa bagezeho cyabatwaye imbaraga nyinshi.

Ati “ haracyari akazi kenshi ko gukangurira abaturage bose kwizigamira  kuko intego y’igihugu ari kugeza abaturage ku kigero cya 80% bakorana n’ibigo by’imari mu mwaka wa 2017”.

Yasabye abakozi ba sacco kwakira neza abakiriya babo ndetse no gucunga amafaranga yabo neza birinda kuyanyereza ahubwo bagashishikarira kubateza imbere hirindwa gusenya ibimaze kugerwaho  no gusubira inyuma.

Iyi sacco ikaba yubatse mu mudugudu wa Rwarenga akagari ka Kigabiro ikaba izafasha utugari tune tugize uyu murenge ndetse n’abandi bose babyifuza.

 

 

Share Button
Leave A Comment