Gakenke: Abagana Unguka Bank barashima ko bahabwa serivisi nziza

Kwakira neza ababagana no kubaha serivisi nziza  cyari ikibazo cy’ingutu mu Rwanda mu minsi ishize. Ariko,  hamwe no kwigisha abikorera  by’umwihariko,  hari intambwe igenda iterwa. Ibi bigaragarira muri bimwe mu bigo by’iamari  aho abarigana batanga ubuhamya ko bahabwa serivisi nziza.

Nkurikiyumukiza Felecien, umukiriya wa Unguka Bank utuye mu Kagali ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke  avuga  ko Unguka Bank  ibakira neza ikanabaha serivisi nziza ugereranyije n’izindi banki yakoranye na zo mu Gakenke.

Agira ati: “…nkurikije amabanki akorera hano mu Gakenke, nakunze gukorana nayo ariko nasanze Unguka ikora neza cyane ari ku buryo abakozi bakira abantu, ari imvugo bakoresha bavugana n’abantu n’uburyo batanga serivisi zindi.

Niyo ushaka inguzanyo ntabwo bagutinza, ushobora kuyihabwa mu byumweru bibiri wujuje ibisabwa.”

Nkurikiyumukiza uri mu bambere batangira na Unguka Bank mu Karere ka Gakenke yemeza ko yahawe inguzanyo yo kugura moto none yarangije kuyishyura.

Ndaberetse umaze igihe gito akorana na Unguka Bank ashima serivisi itanga.

 Agisohoka muri banki afite agatabo mu ntoki,   Ndaberetse Boniface yatangaje  ko mu gihe gito amaze akorana na Unguka Bank  nawe ashima serivisi ahabwa.

Ndaberetse  akomeza avuga ko atageganya gusaba inguzanyo yo kwagura ubworozi bw’inkoko, bityo akaba afite impungenge z’uko Unguka Bank  izabyitwaramo akaba ari bwo azamenya serivisi itanga mu bijyanye no gutanga inguzanyo.

Rukara Antoine, Umucungamari wa Unguka Bank ishami rya Gakenke  asobanura ko batanga inguzanyo mu gito iyo abasaba inguzanyo  bujuje ibisabwa.  Unguka Bank imaze gutanga inguzanyo ku bantu 400 mu myaka ibiri imaze ikorera mu Karere ka Gakenke.

Unguka Bank yatangiranye amashami abiri none imaze gufungura amashami asaga 20 mu gihugu cyose. Uwo muvuduko wa Unguka Bank ukomoka mu gufata neza abakiriya bakumva ko abami.

Share Button
Leave A Comment