Gakenke: Igishoro cy’urubyiruko ni konti ya banki

Urubyiruko rurasabwa gukorana n’ibigo by’imari  biciriritse rufunguza amakonti  kuko ari ho ruzakura amafaranga y’igishoro rushyira mu mishinga ibyara inyungu kugira ngo rubashe kwihangira akazi.

Ibi byatangajwe n’intumwa y’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, kuri uyu wa gatandatu tariki 24/05/2013 mu muhango wo gusoza amahugurwa y’urubyiruko yari amaze iminsi itanu.

Yagize ati: “Igishoro cy’urubyiruko kiri mu mutwe kuko umugabo ni umutwe. Nta handi mwakura amafaranga y’igishoro mudakoranye n’ibigo by’imari nka za SACCO na banki.”

Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyishingira  urubyiruko n’abagore mu bigo by’imari ku gipimo cya 75%  kugira ngo babashe kubona inguzanyo zo kwiteza imbere kuko mbere bagiraga  ikibazo cy’ingwate.

01

Umwe mu bakurikiranye amahugurwa ashyikirizwa impamyabumenyi.

 Urubyiruko rugera ku 150 rwo mu Karere ka Gakenke  rwahawe amahugurwa  ku kwihangira akazi, gutegura  no gucunga imishinga ibyara inyungu.

Ntawuburumunyura Josue  wakurikiranye ayo mahugurwa, avuga ko yakoraga ubucuruzi bw’inanasi ntamenye niba yungutse cyangwa yahombye, ariko ngo nyuma y’ayo mahugurwa agiye gukora ubucuruzi bw’umwuga.

Akomeza avuga ko agiye kwandika ibyo yashoye bizatuma amenya n’icyo yungutse. Ikindi ngo agiye kugana amabanki yongere igishoro cye, bitandukanye na mbere yatinyaga gukoresha amafaranga ya banki.

Amahugurwa nk’aya  ategurwa  n’Ikigo gishinzwe kwihutisha Iterambere  (RDB) aba buri mwaka mu rwego rwo kongerera ubumenyi urubyiruko mu gukora imishinga no kuyicunga kugira ngo rubashe kwihangira akazi.

Share Button
Leave A Comment