Gakenke: Uyu mwaka urarangira SACCO 13 zibonye inyubako zo gukoreramo

Gakenke:  Uyu mwaka urarangira SACCO 13 zibonye inyubako zo gukoreramo

Uyu mwaka w’imihigo wa 2012-2013 urarangira, ibigo 13 by’imari biciritse byo kubitsa no kuguriza bizwi nka SACCO byo mu Karere ka Gakenke byiyujurije inyubako zigezweho zo gukoreramo mu misanzu yatanzwe n’abanyamuryango bazo.
Aya mazu hafi ya yose ageze mu masuku ahanini yo gusiga amarangi, no kurangiza uturimo dutandukanye tutarangiye.
Uretse SACCO z’imirenge itatu ari yo Cyabingo, Rushashi na Gashenyi zaguze na Leta inyubako zitari zigikoreshwa zikazivugurura, izindi eshatu zo mu Murenge wa Ruli, Minazi na Coko zaruzuye ubu zikorerwamo.
Ubuyobozi bwa SACCO-Umurenge bufatanyije n’akarere bwakanguriye abanyamuryango batanga imisanzu yakoreshejwe mu kubaka, by’umwihariko akarere hamwe na hamwe kabateye inkunga kabaha ibibanza bwo kubakamo ku buntu.

Inyubako za SACCO zose zubatse mu bikoresho biramba.
Izi nyubako zubatse mu bikoresho biramba ni ukuvuga amatafari ahiye kandi hakurikijwe igishushanyo mbonera cya Banki Nkuru y’Igihugu zigaragara ko zikomeye zinasa neza kuko zakozwe amasuku ku buryo bugaragara.
Uyu mwaka w’imihigo usize kandi abantu hafi y’ibihumbi 11 baganye SACCO kubera imirimo mishya yavutse nka VUP.

Share Button
Leave A Comment