Gisagara: Barasabwa kumenya gutekereza, bakarya bizigama muri Sacco

Gisagara: Barasabwa kumenya gutekereza, bakarya bizigama muri Sacco

Abatuye akarere ka Gisagara barasabwa gutekereza, bakarya ubundi bakazigama nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku munsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije ibivuga.

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu bikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije ibivuga, abaturage b’akarere ka Gisagara nabo barasabwa gutekereza, bakarya kandi bakanizigama. Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre Karekezi yasabye abatuye umurenge wa Muganza ahatashywe inyubako nshya ya Sacco nyuma y’umuganda wo ku itariki 25/5/2013, gukurikiza iyi nsanganyamatsiko maze bakagana iki kigo cy’imari bizigama banaguza amafaranga yo gukora imishinga ibyara inyungu.
Kuri gahunda yo kuzigama, umuyobozi w’akarere yasabye abaturage kwirinda imvugo nka yampe yose cyangwa se sigamo ayagatabo, n’imigani ivuga ko amavuta y’umugabo ari amuraye ku mubiri, kuko ntaho bishobora kubageza.
Ati “Umuco wo kuzigama ni mushya mu banyarwanda, ariko bagomba kubimenyera kuko aribwo buryo buzabafasha kwiteza imbere birinda kandi imico yo kuvuga ko amavuta y’umugabo ari amuraye ku mubiri ndetse banaguza inguzanyo bahawe bakayikoresha icyo igenewe atari ukuyangiza mu nzoga n’ibindi”
Nyuma y’uyu muganda kandi habayeho igikorwa cyo kuremera abatishoboye, bahabwa inka, ihene, ibiringiti byo kwiyorosa, ndetse hanatangwa impamyabumenyi kubantu bakuru bigaga gusoma kwandika no kubara. Abagabiwe amatungo bishimye cyane ndetse bavuga ko bigiye kubafasha gutera imbere ndetse bakajya noneho banabasha kwizigama muri Sacco.
Nyiramana Umwe mu bagabiwe ati “Ndishimye cyane rwose kuko sinagiraga itungo, ariko ubu ngiye kujya mbona ifumbire ndetse imyaka yere mbonereho n’amafaranga nzajye nizigama muri Sacco”
Iyi nyubako ya Sacco Indashyikirwa Muganza yatashywe, yubatswe ku bufatanye n’abanyamuryango bayo. Jean Claude Rutayisire umucungamutungo wayo avugako n’ikibazo cy’abakozi bake bari bafite kigiye gukemuka kuko bagiye kongeramo abandi maze bakabasha gukora akazi neza.

Gisagara: Barasabwa kumenya gutekereza, bakarya bizigama muri Sacco

Haciwe imirwanyasuri kuri ha 10
Muri uyu muganda wakorewe mu kagali ka remera, haciwe imirwanyasuri kuri ha 10 mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa remezo hategurwa umunsi mpuzampahanga wahariwe kwita ku bidukikije uzaba tariki ya 5 kamena muri uyu mwaka wa 2013.

Share Button
Leave A Comment