Huye: Barashishikarizwa gukora cyane, bakabiraga n’abana babo

Barashishikarizwa gukora cyaneUbwo abaturage bo mu Murenge wa Huye bibumbiye muri Sacco bise TUHUSA, ni ukuvuga Tujyane Huye Sacco, batahaga ibiro by’iyi Sacco yabo kuwa 15 Gicurasi,2013 bumwe mu butumwa bagejejweho ni ububabwiriza gukora cyane bagashakisha amafaranga.

Sipiriyani Mutwarasibo, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, wari waje kwifatanya n’abanyehuye gutaha iyi Sacco, yabashishikarije gukora cyane baharanira kuba abakire, ndetse akaba ari na byo baraga abana babo aho kubatoza kwangana.

Yagize ati “Mukore, ibintu by’amatiku mubivemo, ahasigaye buri wese yibaze ati nabona amafaranga gute ? Iki ni cyo umuntu yagombye kuba atekereza. Mu bihugu byateye imbere, abaturage babo, ku munsi w’ubunani, ababyeyi baricara bakabwira abana babo, ngo kura, ujye ejuru, uzasohoke ujye gushaka amafaranga, amafaranga ni yo azatuma utera imbere.”

Yunzemo ati “Ibi ni byo abarabu, abahinde babwira abana babo. Ariko twebwe turavuga ngo kura ujye ejuru ariko uzange runaka … bariya batumereye nabi … kura vuba uzabankize. Ibi turaga abana bacu si byo. Twakabaye tubabwira ngo kura utere imbere, bakure bazi ko ubuzima ari amafaranga.”

Na none kandi, kunywa inzoga ziyobya ubwenge na byo biri mu bidindiza iterambere. Ni yo mpamvu Mutwarasibo yabwiye abanyehuye ko badashobora kubona icyo bazigama, ko badashobora gutera imbere bagifite imyumvire yo kunywa bene izi nzoga.

Yagize ati “Icya mbere izi nzoga zituma ukoresha amafaranga wakagombye kwizigama akaguteza imbere. Ikindi, izi nzoga zikwicira ubuzima kuko uzabyuka uhondobera, nta gahunda, ntubashe gukora, cyangwa ugateza umutekano mukeya iwawe.”

 

 

Share Button
Leave A Comment