Kabarondo: Inguzanyo abaturage bahabwa na SACCO zituma barushaho kuyikunda

Kabarondo: Inguzanyo abaturage bahabwa na SACCO zituma barushaho kuyikundaBamwe mu banyamuryango ba SACCO Dukire yo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko uburyo yorohereza abaturage kubona inguzanyo ziciriritse bituma bayigana ari benshi. Ku wambere no ku wakane buri cyumweru kuri Sacco ya Kabarondo haba hari abaturage benshi bashaka serivisi zo kubitsa, kubikuza no gusaba inguzanyo.

Bamwe mu bakiriya b’iyo Sacco bavuga ko mbere abaturage batari basobanukiwe n’akamaro ka banki, ariko ubu batangiye kugana Sacco ku bwinshi ahanini kubera uburyo ibaha inguzanyo zo gukora udushinga duciriritse.

Nk’ubu uraza bakaguha amafaranga ukayagura itungo ryororoka vuba nk’ingurube, ukajya wishyura buhoro buhoro kandi n’iryo tungo rikakubeshaho nk’uko Nyiraminani Doroteya twasanze kuri Sacco ya Kabarondo abivuga. Yongeraho ko abamenye ubwenge bwo gukorana na Sacco mbere bamaze kugera kuri byinshi babikesha inguzanyo yabahaye.

Ntitwabashije kuvugana n’umucungamutungo w’iyi Sacco kubera ubwinshi bw’abaturage yari ari kwakira, ariko umwe mu bakozi b’iyo Sacco utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko kugira ngo abaturage bakangukire kubitsa muri Sacco byasabye imbaraga nyinshi kuko bakorewe ubukangurambaga umudugudu ku wundi.

Hari abatarumvaga akamaro ka bo ndetse bakanangisha bagenzi ba bo serivisi za Sacco, ariko benshi muri abo ngo ni bo basigaye bitabira kubitsa muri Sacco cyane.

Umurenge wa Rwinkwavu uri mu mirenge ibiri yambere ikize mu karere ka Kayonza. Uretse kuba abaturage bajijutse ubusanzwe bakoranaga n’amabanki, abandi baturage ngo babikaga amafaranga ya bo mu ngo nk’uko Nyiraminani yakomeje abidutangariza.

Yongeraho ko bamaze gusobanukirwa ko amafaranga abitse mu nzu nta mutekano aba afite, ari na yo mpamvu abaturage benshi bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gukorana na za banki n’ibigo by’imari iciriritse.

Share Button
Leave A Comment