Muhanga: abaturage batinya kugana sacco kubera gutinya guhomba nko muri za microfinance

Muhanga: abaturage batinya kugana sacco kubera gutinya guhomba nko muri za microfinance

Ubuyobozi bwa sacco Dukire yo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyepfo buratangaza ko bamwe mu baturage batari bake muri uyu murenge batinya kugana imirenge sacco kuko bahombeye mu bigo by’imari (microfinance) byahombye.
Mu myaka yashize leta yashishikarizaga abanyarwanda kugana ibigo by’imari birimo by’umwihariko ibiciriritse aribyo microfinance nyamara nyuma y’igihe kitari kinini zimwe zatangiye kugaragaza ibibazo kuburyo mu mwaka w’2006 zatangiye guhomba ndetse ziranafunga burundu.
Abaganaga ibi bigo batari bake bakaba barabigiriyemo igihombo gikomeye kuko kugeza magingo aya kuva byahomba bamwe batarabonamo amafaranga bari bafitemo kimwe n’uko hari abandi bajyanye umwenda w’ibi bigo.
Uwase Claudine, umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya sacco Dukire Nyarusange avuga ko iki kibazo cy’ibi bigo byahombye gikomeje gukurikirana abatuye uyu murenge kuko byatumye hari bamwe bacika ku mabanki cyangwa ibigo by’imari.
Uwase akomeza avuga ko hari bamwe mu baturage babitsaga muri ibi bigo byahombye bababwiye ko badashobora kugana umurenge sacco kuko batinya ko wazabakorera nk’ibyo ibigo babitsagamo byabakoreye maze bagahomba bikomeye. Ibi ngo byatumye bahitamo kubika amafaranga yabo mu mu ngo zabo.
Uwase ati: “hari ubwo uba uri nko mu bukwe ahantu muri uyu murenge, umuntu agataka ngo bamutwaye ibihumbi Magana atanu, ugasanga ngo utwe twose atubika aho”.
Akomeza avuga ko nubwo bigoye cyane gukuramo aba baturage ko izi sacco zitazabahemukira kuko uyigana ashobora no kuba umunyamuryango wayo ngo hari abatabyumva, akaba ariyo mpamvu bakomeje ubukangurambaga babereka ko mu mirenge sacco bazakuramo inyungu kurusha uko bakuramo igihombo.
Sacco Dukire Nyarusange ifite abanyamuryango 3200 mu gihe umurenge wose ufite abaturage ibihumbi 25, abagera ku bihumbi 15 birenga akaba aribo bujuje imyaka y’ubukure bakaba kandi ari nabo bashobora kugana ibigo by’imari cyangwa amabanki.
Harerimana Jean Bosco, umukozi w’akarere ka Muhanga ufite mu nshingano amakoperative, ubucuruzi n’ishoramari avuga ko kuri ubu batangiye gukurikirana ikibazo cy’abantu bahombeye muri ibi bigo by’imari kuko ngo batangiye kwishyuza ababyambuye kuva byafunga mu mwaka w’2006.
Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari ushize akaba aribwo bamwe batangiye kwishyurwa. Miliyoni zigera ku icyenda nizo zimaze kwishyurwa muri miliyoni zirenge 38 zigomba kwishyurwa.
Harerimana avuga ko nubwo sacco zaje mu gihe ibi bigo byari bimaze guhomba ngo ntibizibuza gukora neza muri aka karere kuko ngo kuri ubu ubwizigame bwa za sacco mu karere kose bumaze kurenga miliyari.

Share Button
Leave A Comment