Ngororero: Gahunda y’ibimina izwi ku izina rya “tunekwa” ngo ihombya abaturage

Amakuru dukesha abakozi b’imirenge bashinzwe amakoperative mu karere ka Ngororero ni uko bamwe mubaturage bayobotse gahunda y’ibimina mukwaka inguzanyo mubigo by’imari babagana babasaba kubafasha kumvikana n’ibyo bigo ngo bave muri gahunda y’ibimina kuko bibahombya.

Impamvu nyamukuru y’uko guhomba, ngo ni uburyo ayo mabanki n’ibigo by’imari bibaha amafaranga ntangwate batanze ahubwo buri wese akishingira mugenzi we maze bamwe muribo bakambura hagatezwa imitungo y’abo bari mukimina kimwe kandi bo bishyura, kuburyo abambuzi babaye benshi.

Impamvu iyo gahunda y’ibimina abaturage bayise “tunekwa” ngo ni uko abari mukimina bishyuzwa buri cyumweru kuburyo kubona amafaranga yo kwishyura bisaba gukora amanywa n’ijoro aribyo bita “gutunekwa”.

Nyuma y’uko aya makuru yemejwe na bamwe mubatse izo nguzanyo harimo abaturage batse inguzanyo nkizo mu Urwego Opportunity Bank bakaba baragurishirijwe imitungo irimo n’ibikoresho byo murugo bishyurira bagenzi babo bambuye bakanabura, anemezwa na Nyirangirimana Sperata ushinzwe amakoperative kurwego rw’akarere uvuga ko hari ibigo by’imari bimwe bavuganye bikemera ko bigurisha gutyo imitungo y’abaturage ariko ko aba ari amasezerano bagiranye.

Nyirangirimana avuga ko ukurikije amafaranga abo baturage bemererwa n’uburyo bayishyura bigoye cyane kubona inyungu, bikaba aribyi bituma bamwe bahitamo kwambura bakicecekera maze bagenzi babo bakabihombera mo.

Abakozi b’imirenge bashinzwe amakoperative bakaba basaba ubuyobozi bubakuriye kugira uruhare ngo abaturage bafite amasezerano nkayo n’amabanki n’ibigo by’imari ahagarikwe abakeneye inguzanyo bazake kuburyo butabashyira mubibazo

Share Button
Leave A Comment