Nyabihu: Hagiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abaturage b’umurenge wa Kintobo bitabire SACCO

Nyabihu: Hagiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abaturage b’umurenge wa Kintobo bitabire SACCO

Nyabihu: Hagiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abaturage b’umurenge wa Kintobo bitabire SACCO

Ikibazo cya SACCO ya Kintobo ikiri inyuma ni kimwe mu byaje ku ruhembe rw’imbere mu nama ya Forum of finance nk’uko Mukaminani Angela umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu yabidutangarije

SACCO mu mirenge, ni bumwe mu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kumenyereza no gukangurira abaturage umuco wo kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari iciriritse hirya no hino mu Rwanda ngo biteze imbere.

Mu karere ka Nyabihu, mu mirenge 12 ikagize, usanga henshi bumva akamaro ka SACCO n’ibyiza byazo ku baturage ndetse bakanazitabira. Hamwe na hamwe ndetse, abaturage bakaba bishyira hamwe,bakegeranya imisanzu ku buryo biyubakira inyubako nziza SACCO zabo zizajya zikoreramo,bityo amafaranga yabo akagira umutekano.

Nubwo bimeze bityo muri aka karere ariko,SACCO y’umurenge wa Kintobo iracyari inyuma mu karere ka Nyabihu bitewe n’imyumvire y’abaturage batuye muri uyu murenge batarakangukira gukorana n’ibigo by’imari nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela,yabidutangarije.

Ibi bikaba byaratumye iki kibazo kiba mu biri ku ruhembe rw’imbere mu byizwe na Forum of Finance y’akarere ka Nyabihu,aho iterana ikareba uburyo abaturage bakorana n’ibigo by’imari mu rwego rw’iterambere ryabo.

Angela,avuga ko uyu murenge wa Kintobo atari umurenge ukennye. Iki kibazo cya SACCO ya Kintobo ikiri inyuma, kizweho no muri Forum  of finance y’akarere,kikaba cyarafatiwe ingamba zirimo kongera ubukangurambaga ku baturage bakigishwa kandi bakamenyeshwa ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari mu iterambere.

Iki cyemezo forum of finance y’akarere yafashe,ikaba izagishyira mu bikorwa ubwo izongera guterana,aho izamanuka ikegera abaturage b’uwo murenge,ikabaganiriza,ikabigisha, bakungurana ibitekerezo,ikabibakangurira  ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari mu iterambere ryabo.

Ibyo bikazatuma  hatazongera kuboneka muri uyu murenge, abaturage babika amafanga mu ngo zabo, aho kuyabika ku mabanki n’ibigo by’imari biciriritse nka SACCO.

Iki cyemezo cya Forum of Finance kandi ,kikaba kije kiyongera kucyo umurenge ubwawo wari warafashe,cyo kumanuka mu baturage bakora ubukangurambaga bwimbitse mu gushishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imari by’umwihariko na SACCO.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge wa Kintobo Gahutu Tebuka Jean Paul, avuga ko mu nama bagiranye n’umuyobozi wa BNR yabereye I Rubavu,bafashe ingamba zo kwegera abaturage mu midugudu yose barabatumiza,kugira ngo bitabire, bakangukire gutanga umugabane shingiro kuko uwo batanze ukiri hasi.

Akaba yizera ko bitewe n’uburyo bakoresheje,n’uko bakanguriye abaturajye bakoresheje abavuga rikijyana ndetse bagatanga n’ingero ku yindi mirenge yiteje imbere,iki kibazo kizakemuka bitarenze amezi 3,abaturage bakaba bamaze kwitabira no kugira umugabane shingiro ushyitse.

Mu gihe ahandi mu mirenge SACCO zigenda zitera imbere,hamwe na hamwe bakaniyubakira aho zizakorera. Umurenge wa Kintobo wo ukaba utaragera kuri ubu bushobozi kuko hagishakishwa uburyo abanyamuryango bakwitabira ari benshi,ibindi bikazaza nyuma.

Share Button
Leave A Comment