Nyagihanga: Barasabwa kwitabira gukorana na SACCO

Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo

Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo

Abaturage bo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, barashishikarizwa gukorana n’ibigo by’imali iciriritse na za SACCO ngo kuko ariyo nzira yihuse yatuma bivana mu bukene, bakabasha gutera imbere byihuse.

Ibi abaturage bo muri uyu Murenge babisabwe n’umuyobozi wa Karere Ruboneza Ambroise ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako nshya ya Nyagihanga Terimbere SACCO ku wa 8 Gicurasi 2013.

Ruboneza yagize ati:”twebwe nk’ubuyobozi bw’Akarere icyo dukora ni ugushishikariza abaturage kwitabira gukorana na za SACCO no kwibumbira mu makoperative atuma biteza imbere niyo gahunda ya Leta yo kwivana mu bukene”.

SACCO Terimbere Nyagihanga ni koperative yo kubitsa no kuguriza, ikorera mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Nyagihanga, iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 2010 n’abanyamuryango 1257 n’imali shingiro ya miliyoni 15,

Ubu igeze ku mali shingiro ya miliyoni 24 n’ibihumbi 571 n’abanyamuryango 5626,  ubwizigamire bw’abanyamuryango bugeze kuri miliyoni 49 n’ibihumbi 765 n’inguzanyo hanze zingana na miliyoni 22 n’ibihumbi 921.

Inyubako nshya ya Terimbere Nyagihanga SACCO

Inyubako nshya ya Terimbere Nyagihanga SACCO

Munyaneza Jean Baptiste umucungamutungo w’iyi SACCO, yavuze ko intumbero yabo ari; gukorera mu mucyo, gutanga serivisi nziza zinoze, kubaha igihe no kwitangira umurimo.

Kuva Terimbere SACCO yatangira imaze kugeza byinshi kubanyamuryango bayo birimo;  nka gahunda yinguzanyo y’ingoboka, gahunda ya gira moto ahatanzwe inguzanyo ya moto 2 n’amagare 303, hanatanzwe kandi unguzanyo ya matola 180.

Iyi nyubako yuzuye itwaye amafranga angana na miliyoni 22 n’ibihumbi 548 z’amanyarwanda, abanyamuryango bayo bakaba baragize uruhare runini mu kuyubaka aho buri wese yatangaga ibihimbi 3.

 

 

Share Button
Leave A Comment