Rubavu: Sacco itangiye kwigirwaho kubera udushya yazanye mu gukorana n’abaturage

Rubavu: Sacco itangiye kwigirwaho kubera udushya yazanye mu gukorana n’abaturage

Urubyiruko rwishimiye uburyo rutekerezwaho mu kwiteza imbere

Ishakwe Nyamyumba Sacco yo mu murenge wa Nyamyumba niyo imaze kuba bandebereho muzindi Sacco kubera udushya yazanye mu gukorana n’abaturage bigatuma yitabirwa birenze uko izindi Sacco zo mu turere twa Karongi, Muhanga, Burera na Musanze zitabirwa.

Abitabiriye urugendo shuri muri Sacco Ishakwe Nyamyumba bavuga ko Sacco zabo zigifite ikibazo cyo gukorana n’abaturage neza bitabira gufata inguzanyo no kwishyura neza, ariko ngo basanze Ishakwe Nyamyumba Sacco yarabishoboye kuburyo basanga bagomba kuyigiraho.

Mukakarangwa wavuye mu karere ka Burera, avuga ko bagaragarijwe uburyo gutanga serivise nziza kubabagana hamwe no gukorana neza hagati mubakozi bitanga umwuka mwiza mu mikoranire bigatuma n’ababagana bakirwa neza, rikaba rimwe mu isomo bafashe kandi bizera ko rizabafasha.

Umuyobozi wa Sacco ishakwe Nyamyumba Dukundimana Nyirimbuga avuga ko bimwe mubyabafashije gukorana neza n’abaturage ngo ni udushya bahanze twiyongeraho gukorana neza mu bakozi hamwe no kwakira neza ababaganye, tumwe mudushya yashoboye kugaragariza abakoze urugendo shuri turimo, kugurira moto urubyiruko mu kubashakira akazi.

Dukuzimana akaba avuga ko bashoboye no gufasha abagore n’abagabo gukora imishinga mito ibafasha kwiteza imbere, abenshi bakaba barashoboye kugura ibikoresho by’uburobyi bijyanye n’igihe bashobora kwiyubakira amazu kuko hari abatari bafite amacumbi.

Kimwe mucyatunguye abakoze urugendo shuri ni uburyo iyi Sacco yashoboye kwigisha abaturage mu tugari n’imidugudu gufungura konti zibafasha kwizigamira, naho abana biga mu mashuri abanza ngo abana bafunguriwe konyi yiswe Mwana wanjye, konti ituma abana bakora ubworozi bw’amatungo magufi bagashobora kwigurira ibikoresho badategeye amaboko ababyeyi.

Iyi gahunda yo kwigisha abana kwizigamira ikaba yarashimwe kuko yigisha abana gukora no kwiharika kandi bakamenya gukora no kuzigama, umuco umwana ashobora gukurana agatera imbere adategeye amaboko ababyeyi.

Share Button
Leave A Comment