RUSIZI: Imirenge sacco irasabwa kurangwa n’imiyoborere myiza

Imirenge sacco irasabwa kurangwaIbigo by’imari biciriritse bizwi ku izina ry’imirenge sacco birasabwa kurangwa n’imiyoborere myiza  kuko ariyo izabafasha kwiyubaka no kugirirwa icyizere n’abaturage babigana kuko ari ibigo bigitangira , Rwikiriza  Jackson ni umukozi w’ikigo cya RCA yatangarije abayobozi b’imirenge sacco ko bagomba guha ababagana serivisi nziza kuko aribwo ibibigo bizaguka mubijyanye n’ubukungu. aho yababwiye ko ibigo by’ imari bikomakomeye mu Rwanda nabyo byatangiye byoroheje, abakanguriye gukomera kuri ibi bigo.

Bimwe mubigomba kwifashishwa kugirango inzego z’imirenge SACCO zirusheho kwiyubaka mubushobozi no mumiyoborere myiza  hari imikorere n’imikoranire hagati y’ inzego , imitangire y’inguzanyo ,guhanahana amakuru hubahirizwa ibitekerezo by’abandi bafatanyabikorwa, ubukanguambaga kubanyamuryango n’ ibindi

Abayobozi b’ibigo by’imari sacco bakanguriwe kongera gusigasira umutungo wa Koperative kuko umutungo warubanda iyo unyerejwe biba bihesheje ikigo isura mbi bigatuma n’icyizere cyo gukungahara  kirangira, abayobozi b’imirenge sacco kandi basabwe kutikubira inguzanyo bonyine kuko bikurura amakimbirane bikaba byanadindiza iterambere ry’ikigo cy’imari kuberako abayobozi bikubira inyungu kurusha abaturage

Mu gusoza aya mahugurwa bamwe mubayitabiriye barimo umucungamutungo w’umurenge sacco wa Mashyuza Sacco, Sebagabo Bernard yavuze ko bungutse ubumenyi bwinshi bugiye kubafasha kugira imiyoborere n’imikoranire binoze hagati y’abakiriya babagana aho ngo bagiye kubishyira mubikorwa

Mu gusoza aya mahugurwa abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse basabwe gushyira imbaraga mu kwishyuza inguzanyo zatanzwe kuko hari abazifata ntibagire ubushake bwo kwishyura ibyo ngo bishobora gutuma habaho igihombo gikomeye bigatuma ibi bigo byashyiriweho abaturage bihomba nkuko byatangajwe na Rwikiriza Jackson umukozi w’ikigo cya RCA kuwa 16/05/2013, aha akaba yasabye inzego z’ubuyobozi zose kugira uruhare mu iterambere ry’ibi bigo bya Sacco.

 

 

Share Button
Leave A Comment