Rutsiro : Imirenge SACCO iratinda kurekura miliyoni 200 z’imisanzu ya mituweli yazinyujijwemo

Rutsiro : Imirenge SACCO iratinda kurekura miliyoni 200 z’imisanzu ya mituweli yazinyujijwemoImirenge SACCO yo mu karere ka Rutsiro iranengwa kuba yarafatiriye imisanzu y’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza igera kuri miliyoni 200 ntiyarekure ngo ajye gukora ibyo yatangiwe bijyanye no kwishyura ubuvuzi bwakorewe abo banyamuryango, imirenge SACCO yo ikavuga ko imwe mu mpamvu  zituma iyatindana ari uko ibanza kuyatangaho inguzanyo kugira ngo na yo iboneho inyungu.

Kimwe mu bibazo byafashe umwanya munini mu nama yahuje abacungamutungo b’amashami y’ubwisungane mu kwivuza, abacungamutungo b’imirenge SACCO, abayobozi b’inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza n’imirenge SACCO  mu karere ka Rutsiro ni ikibazo cy’imisanzu igera kuri miliyoni 200 abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza banyujije mu mirenge SACCO ariko imirenge SACCO ikaba igaragaza ubushake bucye bwo kurekura iyo misanzu nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’akarere ka Rutsiro, Mukantabana Anne Marie.

Ati : “ Twifuza ko ayo mafaranga yazamurwa akajya gukora icyo yatangiwe aho kugira ngo SACCO ziyagumane.”

Ubuyobozi bwa mituweli mu karere ka Rutsiro buvuga ko hariho amabwiriza ya minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangiye kubahirizwa guhera mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2012. Ayo mabwiriza ateganya ko amafaranga abaturage bakusanyirije hamwe mu kimina cyangwa se umuntu ayatanze ku giti cye ashyirwa kuri konti y’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza iri mu murenge SACCO.

Umukozi w’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza asaba umucungamutungo w’umurenge SACCO kuzamura ayo mafaranga akavanwa kuri konti y’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza iri mu murenge SACCO agashyirwa kuri konti y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’akarere iri muri banki y’abaturage.

Iyo iyo misanzu igeze kuri konti y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza, umucungamutungo w’icyo kigo ni we uyikuraho akayishyira kuri konti y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza iri muri banki nkuru y’u Rwanda (BNR) noneho ayo mafaranga akabona gutangira gukoreshwa ibyo yateganyirijwe birimo kwishyura ubuvuzi bwakorewe abanyamuryango ku rwego rw’ibitaro n’ibigo nderabuzima ndetse no guhemba abakozi bakora mu bijyanye na mituweli.

Ubuyobozi bwa mituweli mu karere ka Rutsiro bugaragaza ko aya mabwiriza imirenge SACCO itayubahirije uko bikwiye kuko hari amafaranga agera kuri miliyoni 200 akiri ku mirenge SACCO kandi na yo yaragombaga kuba yarazamutse akanyura kuri iyo konti y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza iri muri banki nkuru y’u Rwanda noneho akishyura ubuvuzi bwakorewe abanyamuryango.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard  nawe wari watumiwe muri iyo nama yasabye imirenge SACCO kudafatira imisanzu y’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza, yibutsa abari bahagarariye imirenge SACCO ko umunyamuryango aba afite uburenganzira bwo kubitsa no kubikuza igihe cyose abishakiye.

Yagize ati : “ Bantu bayobora za SACCO! Aya mafaranga muyimana ari ayanyu? Mituweli ni umunyamuryango nk’abandi, niba aje kubitsa agomba no kubikuza.”

Imwe mu mpamvu abacungamutungo b’imirenge SACCO batanga zatumye bayatindana ngo ni uko iyo bayarekuye ajya guteza imbere andi mabanki, bityo imirenge SACCO yo ntigire inyungu iyabonaho.

Indi mpamvu ituma ayo mafaranga atinda mu mirenge SACCO ngo ni uko imirenge SACCO iyatangaho inguzanyo kimwe n’andi mafaranga yose abitse muri SACCO. Mu gihe imirenge SACCO yaramuka iyohereje yose ku yandi mabanki ngo SACCO zahomba kubera ko zitabasha gutanga inguzanyo.

Umwe mu myanzuro yafashwe yumvikanyweho n’imirenge SACCO ndetse n’ubuyobozi bwa mituweli ni uko bagiranye amasezerano yanditse, muri ayo masezerano bakaba bemeranyije ko ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza kizajya gihemba imirenge SACCO ifaranga 1% ku mafaranga yose umurenge SACCO wabashije kuzamura ku itariki bemeranyijweho, ni ukuvuka tariki ebyiri za buri kwezi.

Ku rundi ruhande, ayo masezerano ateganya ko mu gihe imirenge SACCO izajya itindana iyo misanzu na yo izajya itanga amande angana na  1.5% by’amafaranga yose yatinze kuzamura.

 

 

Share Button
Leave A Comment