ABATURAGE BAHABWA INGUZANYO BAGOMBA KUBA MASO

NYAGATARE-Abahabwa inguzanyo muri sacco z’imirenge barakangurirwa kujya bishyura inguzanyo bahawe kuko iyo batabikoze baba bibye bagenzi babo.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye by’abaturage bo mu mirenge ya Nyagatare na Rukomo ho mukarere ka Nyagatare, ni nyuma yo kwifatanya nabo mu gutaha inyubako zikoreramo sacco z’iyi mirenge, gusuzuma aho gahunda ya hanga umurimo igeze ishyirwa mu bikorwa no kuganira n’abibumbiye mu makoperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cy’umugezi w’umuvumba.

Nk’uko byemezwa na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba ngo gahunda yo kwegereza abaturage ibigo by’imari biciriritse yatekerejwe hagamijwe kubakangurira kuzigama bagacika kukubika mu bimuga no mu ihembe.

Kuri ubu uyu mu minisitiri yishimira impinduka zikomoka kuri ibi bigo by’imari kuko bifasha abaturage bibaha inguzanyo ziciriritse kandi ku nyungu nke ugereranije n’ibindi bigo by’imari. Gusa ariko uyu muyobozi yibutsa abaturage ko ibi bigo by’imari bibitse amafaranga yabo bityo abahabwa inguzanyo baba bagomba kwishyura kugira ngo badahombya bagenzi babo.

Mbere yo gutaha izi nyubako z’imirenge sacco, minisitiri Kanimba yabanje gusura rwiyemezamirimo Mutoni Diane, wahawe inguzanyo muri gahunda ya Hanga umurimo ingana na miliyoni 10 z’amafaranga y’uRwanda, akaba akora imigati.

Mu butumwa yagejeje kuri bagenzi be, Mutoni Diane yabashishikarije  kwitabira iyi gahunda kuko yatumye agera ku nzozi ze zo kwikorera kandi akaba afasha leta mu gutanga akazi kuko ubu akoresha abakozi 12 ndetse akaba abahemba neza dore ko ngo adafite n’ikibazo cy’isoko.

N’ubwo uyu kimwe na bagenzi be babashije kubona inguzanyo kandibakaba banazishyura neza, mu nama minisitiri Kanimba yagiranye naba rwiyemezamirimo, hanagaragajwe ko hari abashobora kuba batitabira iyi gahunda bitewe n’abashinzwe kubafasha gutunganya no kubakurikiranira imishinga yabo mu mabanki basabyemo inguzanyo.

Urugero ni ahowasangaga bivuguruza mu mibare y’abamaze guhabwa inguzanyo no kuba hari abo imishinga yabo yatoranijwe ariko ugasanga batazi aho bigeze ngo bahabwe inguzanyo basabye.

Minisitiri Kanimba yasabye aba bakozi gufasha abaturage kugira ngo batabaca intege nyamara iyi gahunda ya Hanga umurimo igamije kubateza imbere binyujijwe mu kwihangira imirimo.

Aha minisitiri Kanimba ariko nanone yasabye ubuyobozi bw’akarere kugira iyi gahunda iyabwo bagakurikirana imikorere y’aba bakozi, ikifuzo umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Atuhe Sabiti Fred yemeye ndetse ateguza aba bakozi ko bagiye kugira imihigo n’akarere ayobora.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Kanimba mu karere ka Nyagatare yarusoje aganira n’abagize amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cy’umugezi w’umuvumba, aho bamugejejeho aho bageze bifatanya n’umushoramari ufite uruganda rutonora umuceri.

Share Button
Leave A Comment