Amajyaruguru : Abacungamutungo ba SACCO barasabwa gutanga serivisi nziza kuko bizongera ababagana

Amajyaruguru : Abacungamutungo ba SACCO barasabwa  gutanga serivisi nziza kuko bizongera ababagana

Abacungamutungo ba za SACCO zo muri Gakenke, Gicumbi na Rulindo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ntakirutimana Zephyrin arasaba abacungamutungo ba SACCO gutanga serivisi nziza ku baturage babagana kuko bizagira uruhare mu kongera umubare w’abakiriya.

Ibi uyu muyobozi yabivuze  mu  nama yahuje  abakozi ba BDF n’abacungamutungo ba SACCO mu Turere twa Gakenke, Gicumbi na Rulindo, inama yabereye  ku biro by’Akarere ka Gakenke  kuri uyu wa Kane tariki 06/06/2013.

Ntakirutimana  avuga ko abakozi ba SACCO bagomba kwakira neza abakiriya babo  bababwira neza kandi bakabaha serivisi zihuse. Ngo bizatuma umubare w’abaturage bagana SACCO wiyongera  bityo  impande zose zitere imbere.

Abacungamutungo  bafite inshingano zo kuganiriza  abaturage  basaba inguzanyo babagira inama  kugira ngo inguzanyo  basabye zitabapfira ubusa; nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije akomeza abishimangira.

Carine Umugwaneza ushinzwe imenyekanisha muri BDF  yibukije abitariye inama ko bagomba gusohoza inshingano zabo zirimo gutanga inguzanyo nta mananiza, abaturage bagatera imbere n’igihugu muri rusange.

Abacungamutungo basobanuriwe  ko BDF itanga ingwate ku  mishinga y’abantu ku giti cyabo cyangwa ku matsinda yo  muri gahunda ya Hanga umurimo, Yishingira kuri 30% iy’ubuhinzi, 50%  ijyanye n’ubucuruzi na 75%  iya Hanga umurimo.

SACCO zarangije gusinyana amasezerano na BDF zikaba zigiye gutanga inguzanyo zishingiwe na BDF.

BDF  yashyizweho na Leta nyuma yo kugaragara ko hari abantu bafite ubushake bwo kwihangira akazi bahereye ku mafaranga y’ibigo by’imari  ariko bakabura inguzanyo kubera ingwate badafite.

Share Button
Leave A Comment