Gakenke: Abanyamuryango batashye inyubako ya SACCO biyubakiye mu mbaraga zabo

Kuri uyu wa Gatanu  tariki 06/06/2013, abanyamuryango ba KAVABU SACCO y’Umurenge wa Karambo ho mu Karere ka Gakenke batashye inyubako ya SACCO yuzuye itwaye  hafi miliyoni 19 n’ibihumbi 300.

Ako kayabo k’amafaranga  katurutse  mu misanzu y’abanyamuryango, imigabane shingiro n’inyungu SACCO yabonye mu myaka yatambutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin witabiriye umuhango wo kuyitaha yasabye ko abaturage bataragana iyo SACCO, kwitabira  gukorana nayo basaba inguzanyo.

Avuga  ko muri iyi si ya none udashobora kugera ku ifaranga udakoresheje amafaranga ya banki, bityo ntibihangije kubitsa amafaranga mu kigo cy’imari kikayacuruza mu bandi  hanyuma bagakira abanyamuryango basigara ari abakene kandi ari ayabo.

Umuyobozi Ntakirutimana yabasabye gutinyuka gusaba inguzanyo bashora mu mishinga ibyara inyungu kugira ngo batere imbere.

Yongeraho ko abakozi ba SACCO bagomba kwakira abakiriya, bababwira neza kandi bakabaha serivise zihuse.

Nyiransabimana  wakoranye na  KAVABU SACCO igitangira,  avuga ibyiza byo gukorana na SACCO. Ngo yacuragaza ikigage maze asaba inguzanyo muri SACCO zimugeza ku nzu nziza atuyemo n’inka y’inzungu.

Gakenke: Abanyamuryango batashye inyubako ya SACCO biyubakiye mu mbaraga zabo

SACCO yashimiye abanyamuryango bayo bakoze neza.

 Abanyamuryango bakoranye  neza na KAVABU SACCO  mu bijyanye no kubitsa, kwishyura inguzanyo neza no kwizigamira bashyikirijwe ibyemezo by’ishimwe, abandi banyamuryango basabwa gutera ikirenge mu cyabo.

Ku rundi ruhande, Umurenge wa Karambo  washimiye Prezida w’Inama y’Ubutegetsi ya SACCO n’umucungamutungo wayo na bo bashyikirizwa ibyemezo by’ishimwe kubera umurava bagaragaje kugira ngo inyubako yatashye ibashe kuzura.

SACCO y’Umurenge wa Karambo yatangiye muri  Kamena 2009 ifite abanyamuryango 84 igeze ku basaga 2100. Iyi sacco ifite ubwizigame busaga gato miliyoni 44 mu gihe miliyoni 88.5 zatanzwe mu nguzanyo.

Mu Karere ka Gakenke,  imirenge itandatu yujuje inyubako za SACCO, indi irindwi igeze kure ku buryo na zo zizatahwa ku mugaragaro mu minsi mike iri imbere.

 

Share Button
Leave A Comment