Gakenke: Abanyamuryango b’ibimina babona amafaranga icyarimwe bakoranye n’ibigo by’imari

Gakenke: Abanyamuryango b’ibimina babona amafaranga icyarimwe bakoranye n’ibigo by’imari

Umukozi ushinzwe amakoperative mu karere atanga ikiganiro.
Abayobozi b’ibimina barasabwa gukorana n’ibigo by’imari biciriritse n’amabanki kugira ngo bose babone amafaranga rimwe bashora mu mishinga ibyara inyungu aho gutegereza kugeza buri wese ahetuwe.
Ibi Nizeyimana Ildephonse, umukozi ushinzwe amakoperative mu Karere ka Gakenke yabisabye abayobozi b’ibimina mu mahugurwa yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 11/06/2013.
Ubusanzwe abanyamuryango b’ibimina batanga amafaranga rimwe mu cyumweru cyangwa mu kwezi bagatombora uko bazagenda bafata amafaranga kugeza bose bahetuye. Uwafashe amafaranga bwa mbere asa n’uhenze ubwenge abagerwaho mu mizo ya nyuma.
Nizeyimana avuga ko bakoranye n’ibigo by’imari biciriritse nka za SACCO bagasaba inguzanyo byatuma abagize ibimina bose babona amafaranga icyarimwe bakishyura mu kimina buri cyumeru cyangwa buri kwezi.
Ndayambaje Karoli uhagarariye ikimina cya “Twiteze Imbere” ashima iyo gahunda yo gukorana n’ibigo by’imari bicirirtse.
Agira ati: “ Kiriya kintu ni cyiza kuko gukorana na banki ni uko twumvaga abanyamuryango babona amafaranga, bose bayaboneye rimwe, nta n’umwe utanze undi ngo umwe ayabonye bwa mbere, undi ubwa nyuma ahubwo tukegera ibigo by’imari bakaduha amafaranga tugaterana twishyura ayo mafaranga.”
Ndayambaje waguze inzu mu Gasentere kubera gukorana n’ikimina avuga kandi ko gusaba inguzanyo muri SACCO y’Umurenge wa Nemba bitashoboka kuko basaba miliyoni 4 mu gihe yo itarenza inguzanyo ya miliyoni 1.
Gukorana n’ibigo by’imari bifite inyungu ku banyamuryango b’ibimina kuko amafaranga yabo aba afite umutekano kandi bituma bafunguka bagakora imishinga yabaha amafaranga.
Nizeyimana ati: “Icyambere, ni uko bagira umutekano w’amafaranga yabo ni ukuvuga iyo barangije kuyakusanya babona uburyo bwo kuyabitsa muri ibyo bigo by’imari na banki. Muri rusange iyo umuntu akorana n’ibigo by’imari bituma arushaho kugira ibitekerezo bizamutse byo gukirigita ifaranga no kuribyaza inyungu.”
Mu Karere ka Gakenke habarurwa ibimina bisaga 4500, ibimina 76 bikora neza. Bimwe mu bimina by’abacuruzi bitanga miliyoni isaga buri cyumweru nubwo bikibarirwa ku ntoki.

Share Button
Leave A Comment