Gakenke: Ibigo by’imari bikomeje kwegera abaturage

Gakenke: Ibigo by’imari  bikomeje kwegera abaturage

Stand ya KCB ihamagarira abaturage gufunguza konti.
Mu Mujyi wa Gakenke ubarizwa mu Karere ka Gakenke hari ibigo by’imari birenga bitanu bitanga serivisi z’amabanki kandi mu myaka itatu ishize habarizwaga gusa banki imwe y’Abaturage.
Uretse amabanki afite ibyicaro, andi mabanki yatangije ababahagarariye batanga serivisi nk’iza banki bazwi nka “ Agent”. Nyuma y’uko Equity Bank ifunguye Agent bank, na banki ya Kenya (KCB) yatangije Agent i Gakenke.
Mu rwego rwo kongera abanyamuryango, ikipe ya KCB, kuri uyu wa Kabiri tariki 25/06/2013 yamanutse n’ibyuma by’irangururamajwi isobanurira abaturage amahirwe bagira baramutse bayigannye.
Ibi bikorwa bitabura ku munsi w’isoko hagati y’amabanki ndetse n’ibigo ny’itumanaho kuko haba hari abantu benshi baje kurema isoko, bigaragaza ubukeba bufite intego bugenda butera indi ntambwe, ari ko abakiriya b’ayo mabanki barushaho guhabwa serivisi nziza.
Bamwe mu baturage bavuganye n’itangazamakuru bavuga ko ari byiza kugira ibigo by’imari byinshi kuko byahinduye imikorere mibi yari isanzwe mu mabanki amwe n’amwe bigatuma akora neza.
Mu Mujyi wa Gakenke hakorera amabanki atatu afite ibyicaro ari yo Banki ya Kigali, Banki y’Abaturage na Unguka Bank mu gihe KCB na Equity Bank byafunguye “Agent bank” muri iyi minsi.

Share Button
Leave A Comment