Intara y’amajyepfo: Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kongera imbaraga mu gukurikirana abambuye ibigo by’imari

Intara y’amajyepfo: Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kongera imbaraga mu gukurikirana abambuye ibigo by’imari

Hagamijwe kurebera hamwe aho kwishyuza ba bihemu bambuye ibigo by’imari, bimwe bikabiviramo gufunga imiryango, ubuyobozi bukuru bwa Banki Nkuru y’igihugu n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imari n’iterambere mu Turere two mu Ntara y’amajyepfo, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abayobozi ba za Sacco zo muri iyi Ntara, bagiriye inama i Huye kuwa 5/6/2013
Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, Rwangombwa John, yagize ati “Muri iki gihe dushishikariza Abanyarwanda kugana ibigo by’imari, nyamara hari abaka inguzanyo bagaragaraho umuco mubi wo kutishyura, bityo bagahombya ibi bigo, na byo bigahombya abaturage.”
Uyu muco mubi wo guhombya ibigo rero ngo utuma hari abatinya kugana amabanki, batinya kuba bayabitsamo hanyuma akabahombya. Ni yo mpamvu rero, uretse gushaka kugaruza amafaranga y’abaturage babitsaga muri ibi bigo, ngo gukomeza gukurikirana aba bahemu ai uburyo bwo gutuma abaturage bagirira icyizere ibigo by’imari.
Guverineri yakomeje agira ati “ikibazo cy’abambuye ibigo by’imari bigafunga twasabye ko gikurikiranwa, ariko kugeza ubu ntacyo biratanga kigaragara. Ino aha muri kubikora gute?”
Aha, abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe ubukungu n’iterambere bo mu Turere two mu Ntara y’amajyepfo basobanuriye Guverineri ko hari amafaranga bamaze kwishyuza, ariko ko atari yose. Icyakora, ngo hari n’abantu batabashije kubona kuko bimutse, hakaba n’abagaragaza ko bishyuye nyamara bakaba bakibarwaho umwenda.
Iyi nama yarangiye abari mu nama bemeranyijwe ko uku kwezi kwa Kamena kuzarangira abashobora kwishyuzwa bose bishyuye cyangwa bagaragaje igihe bazishyurira, ariko bidatinze. Hanasabwe ko abatemera kwishyura baregwa mu nkiko, kandi ko uku kwezi kwa Kamena kuzarangira aba bayobozi bagaragaje urutonde rw’ababuriwe irengero, bakarushyikiriza ubuyobozi bukuru bw’igihugu na bwo bukazabashakisha.
Sacco zo zizarindwe abazambura
Abayobozi ba za sacco bafashe ijambo bagaragaje ko nabo bajya bagira abantu bafata inguzanyo, kwishyura bikagorana. Ikindi kandi, ngo hari abaza kwaka inguzanyo iwabo bafite imyenda mu yandi mabanki, nyamara bo batabizi, bakazabimenya ari uko babonye batangiye kugorana mu kwishyura.
Kugira ngo rero za Sacco zitazahura na ba bihemu bazihombya, hasabwe ko uwatse inguzanyo uzajya ugira ubukererwe bwo kwishyura bw’iminsi igera kuri 15, azajya ashyikirizwa inzego z’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo akurikiranwe bikiri mu maguru mashya.
Mu rwego rwo kwirinda gutanga inguzanyo ku bantu bahemutse mu yandi mabanki, Guverineri Rwangombwa yemereye za sacco kuzazishyikiriza ibikoresho by’ikoranabuhanga bizazibashisha kumenya abaje kwaka inguzanyo kandi bafite izo batishyuye mu yandi mabanki.

Share Button
Leave A Comment