Kutivanga mu mikorere ya za Sacco k’ubuyobozi ntibivuga kutazifasha

Sacco, nka koperative abaturage bo mu Mirenge bahurizamo amafaranga yabo, nta muyobozi wemerewe kwivanga mu bikorwa byazo. Ni na yo mpamvu nta muyobozi wo mu nzego z’ibanze ugomba kugaragara muri komite zazo. Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ariko ko kutivanga mu mikorere ya za sacco bitavuga kuzitererana burundu.
Impamvu Guverineri Munyantwari asaba inzego z’ubuyobozi kudatererana za Sacco, ni ukubera ko ari zo zishobora kuzifasha kwishyuza bishimira gufata inguzanyo, nyamara ntibagire umwete wo kwishyura, kandi amafaranga baba bahawemo inguzanyo, igihe batayashubije, byatuma za Sacco zihomba.
Guverineri Munyantwari rero ari “ari Sacco, ari inzego z’ubuyobozi, intego yabo ni imwe: guteza imbere Abanyarwanda. Za Sacco zikwiye kugaragariza inzego z’ubuyobozi abafashe inguzanyo batariha neza, izi nzego na zo zigafasha mu kubakurikirana bikiri mu maguru mashya.”
Nkuzumuremyi Valentine, umucungamutungo wa Sacco yo mu Murenge wa Mbazi, na we ati “Leta igiye idutiza imbaraga, ikadufasha kwegera abaturage batinze kwishyura cyangwa batishyura neza, byadufasha. Kuko burya iyo umuturage abona ubuyobozi bumwishyuza abishyiramo imbaraga, bikaba byatuma ayo mafaranga ayagarura vuba.”
Twakwibutsa ko gushishikariza abayobozi gufasha mu gikorwa cyo kwishyuza abaka inguzanyo muri za Sacco nyamara ntibishyure, ari uburyo bwo gukumira ko na zo zaba nk’ibigo by’imari byambuwe, hanyuma bikabiviramo guhomba burundu no gufunga imiryango.

Share Button
Leave A Comment